Umuhanzi The Ben usanzwe uzwi nka Mugisha Benjamin ku mazina ye bwite yo mu bwana, wayiyise mu rugendo rwo guhanga no kuririmba indirimbo zitandukanye zitsa cyane cyane ku rukundo nka Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe ya nyuma, Incuti nyancuti, Wigenda, Amaso Ku Maso, I’m in Love (2012), I can See, Habibi, Fine girl, Naremeye, Ndaje, Vazi (2019), Suko (2019), Ngufite kumutima (2020) n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi atangaza ko icyateye isubikwa ry’iserukiramuco “Colors of the East Festival” yari itegerejwe na benshi ryagombaga kuba tariki 23 kugeza 26 Gicurasi 2024, muri Capital One Arena, mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ryagaritswe n’imyigaragambyo y’abantu bashyigikiye Palestine mu ntambara irimo na Israel.
Iri serukiramuco ryari ryateganyijwe kubamo abahanzi benshi bakomeye kandi bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda no mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba. Mu bahanzi barimo Diamond Platnumz, Olite Brown wo muri Kenya, Baraka Joshua wo mu Burundi, Innoss’B wo mu Burundi, Nandy wo mu Tanzania, Shinski wo muri Kenya, Lij Mic wo mu Bwongereza, Suldaan Seeraar wo mu Somalia, John Frog wo mu Sudan, OC Osilliation wo mu Zambia, Nandy, Luda, Calvin, Onyx, Si, Fab, Nelson Amazing, E Money Vegas n’abandi benshi.
Ibi birori byari kwitabirwa n’abantu ibihumbi byinshi byahagaze kubera abantu benshi bihaye imihanda y’imbere y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika n’ahandi bagamije kugaragaza ko Palestine irengana ahubwo ari Israel iri kurengera.
Kugeza ubu, iri serukiramuco ritakozwe, ariko rishobora kuzasubukurwa. The Ben yavuze ko iri serukiramuco ryasubitseho, ariko ko abaritegura batangiye kuvugana n’ubuyobozi bw’aho ryari kubera, kugirango bahitemo indi tariki nshya.
Aganira na inyaRWanda dukesha iyi nkuru, The Ben yavuze ati “Ngirango murabizi hari imyigaragambyo imaze igihe muri Washington D.C no mu bindi bice bitandukanye ngirango babyitaga ‘Pro-Palestine’ byari bikaze cyane muri ariya matariki ndetse na n’ubu biracyakaze, ariko muri ariya matariki byari bikaze cyane muri Leta ya Washington bituma basubika igitaramo.”
Comments 1