
Imyuzure yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Pakistan no muri Kashmir iyoborwa na Pakistan imaze guhitana abantu basaga 300, ndetse inzego z’ubutabazi ziravuga ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera mu gihe imvura ikomeje kugwa nta gihagarara.
Nk’uko byatangajwe n’inzego za gisirikare n’izishinzwe kurwanya ibiza muri Pakistan, kugeza ubu abantu 307 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye, abandi benshi bakaba barakomerekeye mu turere dutandukanye. Abenshi mu bapfuye ni abo mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, aho inzu zigera kuri 74 zasenyutse burundu.
Mu bikorwa by’ubutabazi byari bigamije kugeza imfashanyo no gutabara abaturage bari bugarijwe n’amazi, indege ya kajugujugu y’ingabo za Pakistan yahanutse, ihitana abasirikare 5 bari bayirimo. Ibi byazanye intimba ikomeye mu gihugu, kuko abo basirikare bari mu bikorwa byo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Uretse abapfuye muri Khyber Pakhtunkhwa, inzego z’ubuyobozi zatangaje ko muri Kashmir iyoborwa na Pakistan hapfiriye abandi bantu 9, naho muri Gilgit-Baltistan abagera kuri 5 bahasiga ubuzima nyuma y’imvura idasanzwe yaguye ikazasenyera abaturage.
Umwe mu baturage bo mu karere ka Buner yatangarije itangazamakuru ko amazi yaje “nk’iherezo ry’isi”, ubutaka bwose bugasakara nk’aho ari umutingito. Yavuze ko abenshi mu baturage basigaye batagira aho bikinga, imihanda n’ibiraro bikaba byarangiritse bikomeye, bituma ibikorwa by’ubutabazi bigorana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko imvura idasanzwe izakomeza kugwa kugeza ku wa 21 Kanama 2025, bityo abaturage bakomeje gusabwa kwimuka mu duce twibasirwa cyane n’imyuzure. Abaturage baburiwe ko bakwiye kwirinda kwegera inkengero z’uruzi no gukomeza kwitondera ibishobora guterwa n’isenyuka ry’ubutaka.
Imyuzure imaze kwangiza ibikorwa remezo byinshi, birimo imihanda, ibiraro, amashuri n’amavuriro, ndetse hegitari nyinshi z’imirima y’abaturage zirengerwa n’amazi. Byitezwe ko ubukungu bw’igihugu buzagerwaho n’ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bijyanye n’ibiribwa no gutwara abantu n’ibintu.
Inzego za gisirikare, izishinzwe ubutabazi n’imiryango itanga imfashanyo bikomeje ibikorwa byo gutabara no kugeza amafunguro, amazi meza n’imiti ku baturage bugarijwe. Ariko kubera ko imihanda myinshi yasenyutse, ibikorwa byo kugeza ubufasha bikomeje kugorana cyane.
Abasesenguzi bavuga ko imyuzure ikomeje kwibasira Pakistan ikomeje kugaragaza ikibazo gikomeye cy’imihindagurikire y’ibihe, aho buri mwaka iki gihugu gihura n’imvura idasanzwe itera ibiza bihitana abaturage benshi.