Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, tariki ya 10 Ukuboza 2025, indege ya kompanyi Brussels Airlines yagombaga kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura mu Burundi, yahushije kugwa inshuro eshanu zikurikirana.
Amakuru aturuka mu nzego z’igenzura ry’indege mu Burundi avuga ko imvura nyinshi n’ikirere kibi cyane cyari cyiganje mu gace ka Rwegura aribyo byatumye iyo ndege idashobora gushyikira neza inzira yo kugwa.
Nyuma yo kugerageza inshuro 5 zose byanga, indege yahisemo gufata umwanzuro wo kugatira Entebbe muri Uganda, kugira ngo harindwe ubuzima bw’abari bayirimo bose.
Umuyobozi Mukuru w’urwego rucunga iby’ingendo z’indege mu Burundi yemeje aya makuru, ashimangira ko iki kibazo cyerekana ko hakenewe kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga no mu bumenyi bwifashishwa mu kugenzura ikirere kugira ngo imikorere irusheho kuba myiza kandi irushaho kubungabunga umutekano.
















