Joni Boy akomeje gutera ubwoba abakunzi b’umuziki Nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Comme Ça” ikomeje kumvwa n’abatari bake. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Kompa, ikaba iri no mu rurimi rw’amahanga rw’Igifaransa.
Nyuma y’ibitaramo bitandukanye yakoze ku mugabane w’Uburayi, birimo n’icyo yahuriyemo na The Ben mu gihugu cya Norvège ku butumire bwa Ambasaderi w’u Rwanda, Dr. Diane Gashumba, umuhanzi Joni Boy yongeye kugaragaza ubuhanga n’imbaraga ashyira mu muziki we.
Ubwo aheruka gutaramira Abanyarwanda batuye mu bihugu bizwi nka Nordic countries, Joni Boy yishimiwe bikomeye n’abafana, ndetse ibi byashimangiwe n’ibaruwa y’ishimwe yashyikirijwe na Ambasaderi Dr. Diane Gashumba.
Joni Boy ufite n’akazina kagatazirano yagize icyo atangariza Kasuku Media, ati: “indirimbo nshya “Comme Ça” si atari indirimbo isanzwe kuko uretse kuba iri mu njyana ya Kompa, nayanditse mu rurimi rw’amahanga rw’igifaransa kandi ni nanjye witunganyirije amashusho (Video editing & Color grading).
Uyu muhanzi akomeje kwagura umuziki we mu buryo bwihuse, dore ko ari numwe mu bahanzi Nyarwanda batuye mu mahanga dufite, mu bisanzwe atuye mu gihugu cya Sweden ibintu bigaragaza ko ashobora kuba mu bahanzi Nyarwanda bafite ijwi rizashinga imizi ku ruhando mpuzamahanga.

