Urwego rw’Ingabo za Israel (IDF) rwatangaje inkuru ibabaje y’uko undi musirikare wabo yiyahuye, akaba abaye uwa kane mu byumweru bibiri gusa ufashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Uyu musirikare witwa Dan Phillipson, ukomoka muri Norvège, yari akiri mu masomo ya gisirikare. Yiyahuye yirashe ku wa 15 Nyakanga 2025. Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 20 Nyakanga, yitabye Imana azize ibikomere yikomerekeje.
Itangazamakuru ryo muri Israel rivuga ko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, abasirikare 19 bamaze kwiyahura, mu gihe abarenga 42 bamaze kwiyahura kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira.
Abasesenguzi mu by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko ingabo nyinshi ziri mu bihe bikomeye by’agahinda n’ihungabana rituruka ku byabaye ku rugamba. Hari impungenge z’uko umubare w’abiyahura ushobora gukomeza kwiyongera niba hatagize igikorwa mu maguru mashya.
Bamwe mu bahoze ari abasirikare basaba Leta ya Israel kongera imbaraga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu gisirikare, no gushyiraho gahunda zituma abari mu ngabo babona ubufasha kare.
Umwe mu barimu wigisha iby’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya Tel Aviv yagize ati: “Iyo umuntu yageze aho yumva ko urupfu ruruta kubaho, ni uko hari icyacitse mu bumuntu cye. Tuvuge iki iyo ababikora ari abasirikare bahawe imyitozo yihariye?”
Ubu buryo bw’imibare bugaragaza ikibazo gikomeye kiri mu gisirikare cya Israel, gikwiye gufatwa nk’icyihutirwa.
Ubuyobozi bwa IDF bwatangaje ko bugiye gukomeza iperereza ku byatumye Phillipson yiyahura, ndetse bukongerera ubushobozi ishami rishinzwe gucunga ubuzima bwo mu mutwe bw’abasirikare.
