Ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryazindutse ritera ibisasu mu gice cya Rugezi, giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, ubwo ingabo za FARDC, FDLR, FDNB n’inyeshyamba za Wazalendo barashe amasasu menshi mu duce tumwe tw’aho bita mu Rugezi.
Umutangabuhamya wabwiye Kasuku Media yagize ati: “Hari haramutse amahoro, ariko hashize akanya gato twumva ihuriro ry’ingabo za Congo ritangiye kurasa ibisasu.” Yongeyeho ati: “Bari kurasira ku w’ihene, kwa Didas no kuri Nyakirango.”
Nk’uko uyu mutangabuhamya yakomeje abivuga, ngo ubwo “gusharinga” kw’ingabo za Leta kwarimo gukorwa ku buryo burimo kuraswamo n’imbunda ziremereye, nubwo atari mu rugero rurenze nk’urw’igihe giheruka ubwo izi ngabo zagabaga igitero kuri Twirwaneho na M23.
Ibi bikorwa bikomeje kugaragaza ko ingabo za Leta zishaka kongera kugaba ibitero bikomeye kuri iyi mitwe yombi, isanzwe igenzura igice cya Rugezi.
“Ibi biratwereka ko bashaka kongera gutera,” uwo muturage yakomeje.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, ibi bitero byari byongeye kwibasira utu duce, aho amakuru avuga ko byatwaye umunsi wose.
Mu mirwano yo mu cyumweru gishize, umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bashoboye gusubiza inyuma izi ngabo, bamwe mu barwanyi ba RDC bakahasiga ubuzima, harimo umusirikare w’u Burundi wari ufite ipeti rya Captain, ndetse n’undi wa FDLR wapfuye afite ipeti rya Major.
Agace ka Rugezi gakunze kuba indiri y’imirwano, aho iyi mitwe ibiri Twirwaneho na M23 ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), yayigaruriye mu kwezi kwa gatatu 2025. Ingabo za Leta zagerageje kenshi kuhigarurira ariko ntibihirwe.