Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ryagabye ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge two mu karere ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibitero byatangiriye mu gace ka Sekaganganda no ku Kivumu, aho humvikanye amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje. Utu duce twombi duherereye mu nkengero za centre ya Minembwe ugana mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’aka gace.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bahatuye, umutwe wa Twirwaneho ndetse n’ingabo za M23 bahise batabara abaturage, maze biza kurangira basubije inyuma abarwanyi ba FARDC bari bagabye ibyo bitero.
Nubwo bivugwa ko izo ngabo za Leta zasubijwe inyuma, ibitero byagize ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Inka nyinshi zari ziragiriwe muri ibyo bice zahungishirijwe mu bindi bice bitekanye. Gusa nta mutungo wigeze uzanyazwa cyangwa ngo hangizwe amazu nk’uko byemezwa n’abaturage.
Ibi bitero bije bikurikira ibindi byaherukaga kugabwa mu gace ka Bijabo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho nabwo Twirwaneho yahagaritse urwo rugomo igasubiza inyuma abasirikare ba Leta.
Kugeza ubu, umutekano uragaragara mu mujyi wa Minembwe, ndetse bamwe mu bawuturiye batangaje ko bagiye kwerekeza ku isoko ryo ku wa Gatanu, rizwi ku izina rya Kiziba, risanzwe riremwa cyane muri aka karere.
