Biravugwa ko imyanzuro yemeza ko ingabo za SADC zigomba guca mu Rwanda zigiye gutaha yafatiwe mu nama yabaye ku wa Gatanu wβicyumweru gishize, yahuje abagaba bakuru bβingabo zβibihugu bya Afurika yβEpfo, Tanzania na Malawi bifite ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Izo ngabo ziri mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa buzwi nka SAMIDRC kuva mu Ukuboza 2023. Amakuru aturuka ahabereye inama avuga ko ziteganyijwe gutahukanwa zinyuze ku butaka bwβu Rwanda, aho guhita zicishwa ku kibuga cyβindege cya Goma nkβuko byari byemejwe mbere.
Izi ngabo zifatanyaga nβiza Leta ya Kinshasa, imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo na FDLR, ndetse nβingabo zβu Burundi, mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.
Nyamara ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma, izo ngabo zabuze uko ziwuvamo kuko abarwanyi ba M23 bari barawukikije.
Ku wa 13 Mata 2025, umutwe wa M23 binyuze mu itangazo rya AFC/M23, wasabye ko ingabo za SADC zitahukanwa vuba, uzishinja uruhare mu bitero ingabo za Leta ya Congo zagabye i Goma ku itariki ya 11 Mata 2025, nubwo ingabo za SADC zabyamaganaga.
Ibi bibaye mu gihe hari hamaze kwemezwa ko izo ngabo zacyurwa zinyuze ku kibuga cyβindege cya Goma, nyuma yo kugisana.
Ariko mu itangazo rya nyuma ryasohowe na SAMIDRC, rivuga ko gukoresha ikibuga cyβindege byadindiza gahunda yo kuzicyura, bityo hafatwa icyemezo ko zicishwa ku butaka bwβu Rwanda.
Iryo tangazo ryongeraho ko umuryango wa SADC ugomba kugirana ibiganiro na Leta yβu Rwanda kugira ngo yemere ko izi ngabo zicishwa ku butaka bwayo.
















