Ingabo za Uganda zikomeje ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mwaka wa 2024, zashoboye kwivugana abayobozi batatu b’ingenzi b’uyu mutwe, barimo Braida alias Mzee Pasta, Amigo, na Seka Issa Papasi.
Braida alias Mzee Pasta yishwe tariki ya 14 Kanama 2024, hafi y’agace ka Biakato, muri teritwari ya Mambasa, Intara ya Ituri.
Icyo gihe, yari mu bugenzuzi maze abarwanyi be bamwikanga nk’umwanzi, baramurasa bikomeye, bimuviramo urupfu nk’uko byemezwa n’abahoze ari abagore be babitangarije impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Amigo, wari umwe mu bayobozi b’uyu mutwe, yapfuye nyuma y’igihe gito Braida yishwe. Yarashwe n’ingabo za Uganda mu gitero zagabye ku birindiro bya ADF. Icyo gihe, yayoboraga abarwanyi bari barazwe na Braida.
Papasi, wari usanzwe akorera ku mabwiriza y’umuyobozi mukuru wa ADF, Seka ‘Baluku’ Dadi, yaguye mu mutego w’ingabo za Uganda ubwo yari ayoboye abarwanyi bagera kuri 50 n’abo mu miryango yabo. Ibi byabereye mu gace ka Manguredjipa aho yari yimuriye abarwanyi yakuye muri Biakato.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 27 Ukuboza 2024, yemeza ko aba bose bapfuye, ikerekana ko ingabo za Uganda zikomeje gusenya inzego z’ubuyobozi bwa ADF binyuze mu bikorwa byo guhashya iterabwoba.