Ingabo z’u Burundi zarwanye n’umutwe wa Twirwaneho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ahitwa Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyo mirwano Twirwaneho yatinze doreko intambara yamaze akanya gato, ariko yahise isiga ingabo z’u Burundi zihunze bihuse.
Nk’uko umwe mu baturage bahatuye yabitangaje, ingabo z’u Burundi zari mu nzira ubwo zahuriraga na Twirwaneho, biba ngombwa ko impande zombi zitangira kurasana.
Ati: “Twirwaneho zari mu bikorwa byazo, bahuye n’ingabo z’u Burundi bararwana. Izo ngabo z’u Burundi zahise zihunga bihuse zijya mu bihuru.”
Nubwo humvikanye amasasu n’iturika ry’intwaro, abaturage bavuga ko bitari bikanganye cyane. Abatuye mu nkengero za Mikenke, cyane cyane ku isoko n’ahari amacumbi, bamwe barazamutse bajya ku dusozi tw’ahitwa tango kugira ngo bamenye aho ayo masasu yavugiraga.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’igihe agahenge kari karagarutse muri kariya gace, guhera hagati mu kwezi kwa gatandatu.
Ibyo bice birimo Mikenke, Minembwe, Rugezi, Kamombo n’ahandi bigenzurwa n’imitwe ya Twirwaneho na M23, bimaze igihe gito bitarimo imirwano.
Ingabo z’u Burundi zimaze imyaka irenga ibiri muri RDC, kuva mu kwezi kwa Kamena 2022, aho zagiye zishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, yashyizweho umukono hagati ya RDC n’igihugu cy’u Burundi mu kwezi kwa Gicurasi 2022.
