Iñigo Martínez, myugariro w’ikipe ya Barcelona, yiteguye gusinyana amasezerano mashya. Amasezerano agomba kumara imwaka umwe, akaba azagera mu mwaka wa 2026. Ibi byatangajwe nyuma y’uko uyu mukinnyi yiteguye kwagura umubano we n’iyi kipe nyuma y’ibimenyetso byinshi byerekana ko bari kugirana imikoranire myiza.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ikipe ya Barcelona, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe, avuga ko Iñigo Martínez ari mu bagize uruhare mu buryo bwiza ikipe ikomeje gukinamo doreko abari muri ba myugariro bafitiye runini iyi kipe ya Barcelona.
Hansi Flick, umutoza mukuru w’ikipe ya Barcelona, yavuze ko yishimiye cyane ibikorwa by’ubuyobozi bwa Iñigo, kandi ko afite icyizere ko bazakomeza gutera imbere nk’ikipe.
Flick yongeyeho ko uyu mukinnyi azagira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura urwego rw’ikipe y’abakomeye ku Isi.
Biteganyijwe ko La Liga izagena igihe cyo gushyira umukono kuri ibi byemezo, ndetse bikazaba ari intambwe ikomeye muri gahunda yo kugumana imbaraga za Barcelona mu mikino ikomeye yo mu Gihugu cya Espaigne.
