Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ryagabye igitero mu gace ka Nyamiringa gaherereye mu nkengero za centre ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ritwara inka zibarirwa mu mirongo z’Abanyamulenge.
Iki gitero cyagabwe ahari ibiraro by’inka mu gace ka Nyamiringa, kari mu Marango ya Minembwe, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Mu kagoroba ni bwo inka zanyagiwe i Nyamiringa, Mumashya mu Marango ya Minembwe.”
Yakomeje agira ati: “Kuko byabaye ni mugoroba, ntituramenya umubare nyawo w’inka zanyazwe, ariko bivugwa ko zabarurwaga mu mirongo.”
Mbere y’uko iki gitero kigabwa, mu duce twa Kabanju ho mu gace ka Lulenge humvikanye urusaku rw’imbunda. Uyu mutangabuhamya avuga ko humvikanagamo imbunda imwe yo mu bwoko bwa Twelve.
Ati: “Twabanje kumva imbunda imwe ivuga i Kabanju, ariko si imirwano. Ahubwo bishoboka ko uwo mwicanyi yayikoreshaga ayiyungurura, nk’uko bikunze gukorwa.”
Izi nka zanyazwe nyuma y’amezi atatu gusa hashize zindi z’Abanyamulenge zanyazwe muri ako gace. Mu cyumweru gishize kandi, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo banyaze izindi nka mu Bibogobogo, aho mu icumi banyaguye habashije kugaruka ebyiri gusa.
Bivugwa ko kuva mu mwaka wa 2017, ubwo imitwe yitwaje intwaro yatangiraga kugaba ibitero ku Banyamulenge, bamaze kunyagwa inka zibarirwa mu bihumbi amagana, banasenywa n’imihana yabo.
Icyakora, kuva mu 2020 ubwo umutwe wa Twirwaneho watangizwaga n’urubyiruko rw’Abanyamulenge mu rwego rwo kwirwanaho, ibitero byo kunyaga inka byagiye bigabanuka kuko uwo mutwe wagiye uhangana n’ababatezaga ibibazo. Ubu Twirwaneho imaze kwigarurira ibice byinshi byahoze bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro.
