Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2025, abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Teritwari ya Mwenga, babyutse basanga Inka zabo zirenga 70 zapfiriye rimwe mu buryo budasobanutse.
Izi nka zapfiriye mu duce twa Kilungutwe na Kilumba, muri Chefferie ya Lwindi. Nk’uko abahatuye babivuga, icyabishe ntikiramenyekana, ariko hari bakeka ko zishobora kuba zakubiswe n’inkuba nubwo bavuga ko nta mvura yaguye iryo joro, bigatuma bavuga ko iyo nkuba yaba yarazikubise bucece.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo y’izi nka irambitse hasi, aho wabonaga ziryamye zegeranye cyane, ibintu bishimangira iby’inkuba nk’imwe mu mpamvu zishoboka.
Ubutumwa bwatanzwe na bamwe mu baturage baturiye agace byabereyemo bugira buti:
“Inka ziri hejuru ya 70 zapfuye. Ntituramenya icyazishe, ariko zishobora kuba ari inkuba. Zaguye Kilungutwe na Kilumba.”
Aka gace gasanzwe gaturwa n’ubwoko bw’Ababembe, buzwiho kutagira umuco wo korora inka. Ibi byatumye benshi bakeka ko izo nka ari izanyazwe mu bihe byashize, bivugwa ko zanyazwe ku baturage b’Abanyamulenge mu bikorwa by’inyeshyamba.
Raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2020, imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai ikomoka mu moko y’Ababembe, Abapfulero n’Abanyindu, banyaze inka z’Abanyamulenge zibarirwa mu bihumbi. Aho byagaragaraga cyane ni mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga.
Bivugwa ko inyinshi muri izo nka zanyagiwe mu bice bya Fizi na Mwenga, aho Abanyamulenge bari barajyaga gusuhurira mbere y’intambara ndetse no muri iyo myaka y’ihungabana.
