Inkuru idasanzwe y’inkoko yitwa ‘Mike’. Inkoko yabayeho igihe kirekire idafite umutwe ni imwe mu nkuru zitangaza abantu ndetse no kugira amatsiko menshi mu kumenya icyari cyihishemo muri iyi nkoko.
Mu 1945, umuhinzi wo muri Colorado yahingaga yaje kuyica umutwe atabishaka, mu rwego rwo guhinga bisanzwe ntiyari yabigambiriye kuyica umutwe.
Bimwe mu byaje gutangaza abantu ni uko inkoko yarokotse ayo makuba, ibaho amezi 18 itagira umutwe. Impamvu iyi nkoko yitwa Mike yarokotse ni uko igice cy’ubwonko bwayo bugenzura imikorere yibanze nko gutera ku mutima, bitigeze byangirika byakomeje kuba bizima.
Iyi nkoko Mike yagaburirwaga binyuze mu muhogo kandi bigasabwa kuyihanagura buri gihe mu muhogo kugira ngo ibashe gukomeza kubaho kuko bitari byoroshye kubaho nta mutwe ifite.
Amateka yayo yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga, maze amashusho yayo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku Isi hose, agaragara nk’inkuru y’ubuzima butangaje.
Iyi nkoko Mike yaje gupfa mu 1947 nyuma yo kubura ibikoresho byo kwa muganga byifashishwaga mu kuyivura ndetse no kuyigaburira, yapfuye imaze amezi 18 yose.