Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu myaka ine ishize, inkuba zishe abantu 287, mu gihe abandi barenga 950 zabasigiye ubumuga budakira. Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibiza bisanzwe byibasira u Rwanda, bikaba bikomeje kugira ingaruka mbi ku baturage.
Inkuba, kimwe n’ibindi biza, bikunze kwibasira cyane uturere dufite imisozi miremire ndetse n’ahantu hitaruye aho abaturage baba badafite uburyo buhagije bwo kwirinda.
MINEMA ivuga ko hari ingamba zikomeje gufatwa kugira ngo hagabanywe ibi byago, harimo gushishikariza abaturage gushyira imirindankuba ku nyubako zabo no gutanga ubumenyi bwisumbuye ku kwirinda inkuba.
Mu rwego rwo kugabanya izi mpanuka, Leta y’u Rwanda ikorana n’inzego zitandukanye, zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) mu gutanga amakuru ajyanye n’iteganyagihe, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibi biza.
Bamwe mu baturage twaganiriye batangaje ko hakiri icyuho mu bijyanye no kubona ibikoresho byifashishwa mu kurinda inkuba, cyane cyane mu cyaro.
Bavuga ko usanga imirindankuba igihenze ku buryo atari buri muturage ubasha kuyishyira ku nzu ye. Ku rundi ruhande, hari abafite imyumvire y’uko inkuba ari ikintu gifitanye isano n’imyuka mibi, bigatuma batitabira gukoresha ingamba zashyizweho zo kuzirinda.
MINEMA isaba abaturage gukomeza gufata ingamba zo kwirinda, harimo kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe cy’imvura, kutifashisha ibikoresho bikurura amashanyarazi nk’amatelefone bari hanze, no kwirinda gukorakora insinga z’amashanyarazi iyo imvura igwa.
Mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage, Leta ikomeje ubukangurambaga bwo kongera umubare w’imirindankuba mu mashuri, insengero, n’ahandi hateranira abantu benshi. Ibi bikaba bigamije kugabanya umubare w’abahitanywa n’inkuba no kongera ubwirinzi bw’igihugu mu guhangana n’ibiza.
