Amakuru

Inkuru y’Umunyarwanda watoraguye umwana w’ umuzungu wari waratawe akamurera yakoze benshi ku mitima.

Inkuru y'Umunyarwanda watoraguye umwana w' umuzungu wari waratawe akamurera yakoze benshi ku mitima.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 13, watawe n’ababyeyi be bamwibarutse igihe yari afite imyaka ibiri gusa, nyuma y’imyaka 10 akongera kujugunywa kwa muganga n’umuryango wari warahisemo kumurera kuva afite imyaka ine, ariko ubu akaba yaragize amahirwe yo kwakirwa n’umunyarwanda utuye muri icyo gihugu, akaba amurera mu buryo bwemewe n’amategeko.


Inkuru y’ubuzima bwa Anthony ikimenyekana yakoze ku mitima y’Abanyamerika benshi nyuma yo gusanga yarahuye n’ibibazo bikomeye kuva akiri muto.
Daily Mail dukesha iyi nkuru yanditse ko umunyarwanda, Peter Mutabazi, ukora akazi ko kuranga no kugurisha amazu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize umutima w’impuhwe yemera kwakira uwo mwana wari umaze gutabwa inshuri ebyiri zose ndetse benshi bakaba bakomeje kumushimira kubera igikorwa cy’ ubutwari yakoze.

Umunsi umwe ubwo yari yemeye kwakira Anthony ngo amwiteho by’igihe gito (muri weekend gusa), yaje kuganira n’uwo mwana, amubwira inkuru y’ubuzima bwe bwose bituma yiyemeza gusaba kumurera mu buryo bwemewe n’amategeko muri Mutarama 2018.Kugeza ubu ngo umubano n’ubuzima byabo bombi bimaze guhinduka mu gihe gito bamaranye.

Mutabazi ati “Nta muntu n’umwe washakaga kumwakira, kandi koko biragoye kubona inzu cyangwa imiryango yakira umuhungu w’imyaka 11.”
Mutabazi uvuga ko na we yanyuze mu buzima butoroshye akiri muto, yemerewe kurera uyu mwana mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa 12 Ugushyingo umwaka ushize.

Uyu munyarwanda avuga ko nubwo byatwaye igihe kirekire, yari yizeye ko uyu mwana azageraho akaba umuhungu we. Peter Mutabazi utuye mu mujyi wa Charlotte, muri Leta ya Caroline y’Amajyaruguru, mu myaka itatu ishize yari yariyemeje kujya yakira abana bo kurera mu gihe cya weekend gusa, aho bari bamaze kuba 12.

Abana yari amaze kwakira bari bafite imyaka iri hagati y’ibiri na 11 baje kumubana benshi, umuryango wigenga wita ku bana badafite imiryango bakoranaga wiyemeza kubajyana mu yindi miryango ibarera.Mutabazi yavuze ko gutandukana n’abo bana icyo gihe byamugoye kubyakira.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kugeza ubu abana miliyoni 60 batawe n’imiryango yabo bakiri bato, bakajya kwibeshaho mu mihanda cyangwa bakakirwa mu bigo birera imfubyi hirya no hino ku isi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abana basaga 7000 batabwa n’imiryango yabo buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close