Uruganda rw’imideli rwa Balenciaga ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu gukora imyambaro n’inkweto zihenze kandi zihariye, rwatangaje igikorwa gishya gitegerejwe n’abakurikiranira hafi iby’imideli. Mu minsi iri imbere, uru ruganda ruzashyira hanze inkweto nshya zigamije guhanga udushya mu myambarire, ariko zimaze guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Izi nkweto zigaragara nk’izidasanzwe kubera ibara ryazo, aho umuntu azahabwa amahitamo yo guhitamo ibara risa neza n’umubiri we.
Ibi byatumye abantu benshi bavuga ko byazatuma abakubona kure batekereza ko wambaye ibirenge gusa. Abakunzi b’imideli ndetse n’abasesenguzi batangaje ko uru ruganda rwongeye kwerekana ubuhanga bwarwo mu guhanga ibintu bihora bitangaje.
Ku rundi ruhande, igiciro cy’izi nkweto nacyo cyavugishije abantu benshi. Nk’uko amakuru aturuka ku ruganda rwa Balenciaga abivuga, umuguru umwe w’izi nkweto uzaba ugura $450, ni ukuvuga asaga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.
Bivuze ko uzashaka kwambara impande zombi azishyura asaga miliyoni 1.2 Frw.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu babonye imiterere y’izi nkweto bamwe bavuze ko nta mpamvu yo kuzitakazaho ayo mafaranga, kuko bakubona bidahwitse kugura ibintu bimeze nk’ibirenge bisa n’iby’umubiri.
Umwe mu bagize icyo avuga ku rukuta rwa Instagram yagize ati: “Ubu se koko umuntu yazitanga ku isoko akishyura ayo mafaranga gusa ngo agaragaze ko akurikiye imideli?”
Gusa, nubwo hari abatunguwe n’igiciro cyazo, hari n’abandi barimo ibyamamare nka Bianca Censori, umugore wa Kanye West, bivugwa ko bazambara izi nkweto mu bikorwa bitandukanye.
Kuba izi nkweto zizambarwa n’ibyamamare, byitezwe ko bigiye kuzamura amarangamutima y’abakiri bato b’aba-Gen Z, bakunze gukunda guhanga udushya mu myambarire. Ibi bigatuma hiyongera umubare w’abazigura.
Icyakora, impuguke mu by’imideli zitangaza ko icyerekezo Balenciaga iri kuganamo kigaragaza ubushake bwo guhanga ibintu bihamye mu bwiza ariko bigasaba abakunzi b’imideli amafaranga menshi. Byitezwe ko mu gihe zizaba zashyizwe ku isoko, zizaba ziri mu bintu byifuzwa cyane ku rwego rw’Isi.