Mu magambo y’uwitwa Kasuku ati: “Nigeze kubona umugabo witwa Julias Chita umunyamakuru akomeza kunyibasira. Ariko uko igihe cyagiye gihita, umutima wanjye waje kumenya ko ibyo nabonaga byose byari ibishushanyo gusa, ko uwo nibwiraga ko ari urukuta rukomeye, ari nk’igitambambuga gihungabanywa n’umuyaga.
Abantu bamwe batwiyenzaho, bakaduca intege, bakatwambura uburenganzira bwacu bw’ibanze. Kubera ko tuboneka nk’abatagira kivurira, nk’abantu badafite uburenganzira bwo kugira ijambo, bakadukandagira uko bishakiye, bakiyumvisha ko bashobora kudukoresha icyo bashaka bitwaje ko tugaragara nk’abatagira ikinyabupfura.
Ariko ndababwiza ukuri: “Sinzareka umuntu n’umwe ambuza umunezero wanjye. Sinzareka n’uwo ari we wese ngo akureho agaciro kanjye, kuko umuntu arakora, agashaka, akanezerwa, kandi akihitiramo ubuzima bwe”.
Jay Squeezer umenyerewe ku izina rya Kasuku, Wampingo, n’andi menshi yakomeje agira ati: Hari ababona umuntu aseka buri munsi, bagakeka ko ubuzima bwe bwose ari bwiza buhoramo ibyishimo gusa.
Nyamara mu buzima busanzwe, hari aho umuntu agera akarira, agashengurwa. Nta muntu ukwiye gushuka mugenzi we ngo kubura guhora utwumvisha ibyishimo bihoraho ari intege nke. Umugabo nyakuri ni ugerageza, akihangana, akanahisha ibikomere, kuko kuba indakemwa ni byo bita UMUGABO.
Ku ruhande rwe yakomoje ku bikorwa ‘menace’ ihambaye akorerwa n’umunyamakuru witwa Julias Chita. Akamukandamiza ku buryo rimwe na rimwe yumva n’ingingo yo kwiyahura yaba ari inzira yoroshye yo guhunga aka kababaro.
Ariko na none akibuka ko ubuzima buriya ari impano y’Imana, ko ubugabo nyabwo atari ukwigira ibigango ahubwo ari ugutsinda imiruho, ntaho wahera ngo wishinge urugendo rwo kwiyambura ubuzima.
Yakomeje abwira abamukorera menace ko ikintu gikomeye kurusha byose ari ukwibuka ko umuntu wese afite uburenganzira ku munezero, ku bwisanzure no ku buzima bwe bwite. Iyo ibyo bintu byambuwe, umuntu ashobora kuba nk’igiti cyatemwe umuzi. Ariko nanone, yavuze ko ashaka kubwira uwumva ibi ko tugomba guhaguruka, tukavuga, tukamagana, ntiduhere mu kurira mu ibanga.
Bavandimwe, mureke tuvuge ku mugaragaro ko umuntu ushaka kutubuza ubwisanzure aba aduca umutima, ariko atatubuza guharanira kuba abantu b’agaciro. N’iyo twakandamizwa, tuzakomeza tugire icyizere.

