Rutahizamu w’icyamamare ku Isi, Lionel Messi, yagize imvune y’imikaya mu kuguru kw’ibumoso (left hamstring), nk’uko byemejwe ku mugaragaro n’ikipe ye ya Inter Miami. Iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo rigaragaza ko uyu mukinnyi yakoze ibizamini by’inyongera byagaragaje neza ko afite ikibazo cy’imikaya y’inyuma ku kuguru kw’ibumoso.
Mu itangazo ryasohowe n’abaganga b’iyi kipe, bagize bati: “Messi yakoze ibizamini by’inyongera byemeje iyo mvune, kandi uko azagaruka mu myitozo bizashingira ku buryo ubuzima bwe buzagenda butera imbere mu minsi iri imbere.” Ibi bisobanuye ko atazahita agaruka mu kibuga, ahubwo abaganga bazagenda bareba uko imikaya ye ikira mbere yo kumwemerera kongera gukina.
Iyi mvune ibaye mu gihe Inter Miami iri mu marushanwa akomeye, aho abafana bayo bari bamwitezeho byinshi. Gusa ubuzima bw’umukinnyi ni bwo buza imbere ya byose, kuko imvune z’imikaya iyo zititaweho neza zishobora kongera kumugiraho ingaruka mbi cyane.
Abakunzi ba ruhago ku Isi bakomeje kugaragaza impungenge, ariko nanone bizeye ko uyu munya-Argentine azakira vuba akagaruka mu kibuga ameze neza. Messi asanzwe azwiho kwihangana no kugaruka akomeye nyuma y’imvune, bityo benshi bategereje ko n’iyi izaba inkuru y’igihe gito.
















