Umuhanzi Inyunda Sankara amazina ye nyakuri ni Damien Sankara, akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bafite impano idasanzwe mu guhanga indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi buhishura ubuzima bw’abantu batandukanye. Uyu muhanzi, mu buryo bwe busanzwe burimo gutebya no gusetsa, ubwo yaganiraga na Kasuku Media yagize ati: “N’ubwo hari ababona ko ndi kure, umutima wanjye uhorana n’abiwacu aho ndi ubu ndi kure yabo ariko umutima urikumwe nabo.”
Inyunda Sankara kugeza ubu abarizwa mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mugi wa Dakota Bismarck, aho akomeje gushyira imbere ubuhanzi bwe n’ubundi buryo bwo gukoresha impano ze mu gutanga ubutumwa bunoze, doreko aheruka no gushyira hanze indirimbo yise ‘Turaho’.
N’ubwo ari kure y’inkomoko ye, indirimbo ze zikomeza kubaka isoko ry’ihumure mu mitima y’abizera ko Abanyamulienge bazabona ijambo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bisanzwe ibihangano bye by’indirimbo biba byiganjemo amateka ye n’ukuntu ubuzima bwagiye bumutoza kurushaho kugira indoto nziza. Umwihariko kuri we n’uko afatikanya ubahanzi no kuba mu ngabo z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inyunda Sankara yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Tanganyika mu mugi wa Kalemi, nyuma aza gukurira i Minembwe. Kubera intambara zidakunda gucogora mu gace k’iwabo, we n’umuryango we baje kwimukira mu gihugu cy’u Burundi, mu mugi wa Bujumbura, ari naho ubuhanzi bwe bwo kuririmba bwatangiriye gukura no gusakara.
Uretse impano yo kuririmba, Inyunda Sankara avuga ko atekereza gukoresha ijwi rye nk’igikoresho cyo guhuza amahanga no gukomeza kwibutsa abantu iby’amahoro ndetse no kubibutsa ko umuziki ari ururimi rw’Isi yose rutagira imbibi. Indirimbo ze zishingiye ku buhamya, amateka n’ibibazo by’ubuzima bw’Abanyamulenge babaye kugeza ubu, ariko kandi zikagira umwihariko wo gutanga icyizere n’ihumure ku rubyiruko ndetse no ku bantu bose baba bari mu bihe bikomeye nkibyo.

