Monday, March 8, 2021
No menu items!
Home Ikoranabuhanga Inzira 5 wakoresha ukinjiza amafaranga kuri Facebook (5 ways to make money...

Inzira 5 wakoresha ukinjiza amafaranga kuri Facebook (5 ways to make money on Facebook).

Munkuru zacu ziheruka twagarutse kuburyo wakifashisha ukabyaza amafaranga urubuga rwa Instagram. Si kuri Instagram gusa ushobora gukorera amafaranga nokuri Facebook hari abayikuraho akayabo. Gusa ikintu ugomba kubanza kwitaho ni uko gukorera amafaranga kumbuga nkoranyamabaga Atari ibintu byoroshye sushobora kubyuka ngo ugatangira kwinjiza amafaranga. Uyu munsi Gwizatech igiye kukwereka inzira 5 zishoboka wakinjizamo amafaranga kuri facebook.

Mugihe uri gukoresha facebook ukumva ushaka gukorera amafaranga ubu nibwo buryo bworoshye watangiramo. Icyo usabawa nukujya mu itsinda ry’abantu bagura bakanagurishiriza kuri Facebook bityo ukajya ubona ibicuruzwa bashyizeho uko bimeze. Igikurikiraho nugushaka umuntu ugura icyo kintu kumafaranga ari hejuru gato yayo uwagishyizeho yifuzamo noneho mugihe umubonye ukakigura ugahita ukigurisha kumafaranga ari hejuru ukarya inyungu yawe. Yego birashoboka, icyo usabwa nugutinyuka ugashaka umukiliya nkaho ari wowe nyiri gicuruzwa; hari abantu benshi bakora muri ubu buryo kandi bubinjiriza amafaranga agaragara. Ikindi kandi mugihe nawe ufite icyo wagurisha wagishyira muri iyo group ubundi ukabona umuguzi bikoroheye cyane.

Tukivuga kubucuruzi bukorerwa kuri facebook turakwibutsako ushobora no kuyicururizaho ukoresheje page yawe. Ibi ushaka kubimenyaho byinshi wasoma iyi nkuru ikurikira Wari uziko ushobora gushyira ibicuruzwa kuri facebook page yawe akaba ariho ucururiza.

Mugihe ubonye nta group ihwanye nibyo wifuza kuba wagurisha ushobora gufungura iyawe ubundi ukayishakira abayinjyamo.

Gufasha abandi gukoresha imbugankoranyambaga zabo (Become social media manager)

Wifitemo ubuhanga mugukoresha urubuga nka facebook? Hari ibigo byinshi byifuza abantu nkawe kuko sibenshi bazi kubyaza umusaruro igihe bamara kuri facebook. Icyo wakora nugushaka ikigo cyangwa umuntu wifuza uzajya amufasha gushyira ibintu kuri facebook ye, kongera abantu bamukurikira, gushyiraho amafoto no kuyatunganya, ndetse no kumufasha kugenzura uburyo bwo kwamamaza akoresha.
Hari amahirwe menshi ko wajya ukora no kuzindi social media nka Instagram, Pinterest, linkedin cyangwa twitter, nibyiza ko witoza kuba wazikoresha zose neza. Ikindi ukora iyo uri social media manager usubiza comments zabantu bityo ugomba kwitoza kuganira neza.

Shaka akazi ukoresheje Facebook (Apply for Job)

Nibyo kandi birashoboka, hari abantu kugiti cyabo cyangwa ibigo runaka biba bishaka abakozi bo gukoresha bikifashisha urubuga rwa Facebook. Mugihe ukoresha Facebook uganira ninshuti zawe rero ujye wita kureba niba ntakazi kari gutangwa Wabasha gukora ubewagasaba. Munkuru zacu ziheruka twabagejejeho uko wasaba akazi kuri Facebook nuko wahitamo aho ushaka kuzajya ubona imyanya yakazi bari gutanga, aha uhitamo ahantu, ubwoko bw’akazi cyangwa umushahara bari gutanga byose ugendera kumahitamo yawe soma byinshi birambuye unyuze hano.

Amamariza kuri page yawe.

Ufite facebook page ikora neza cyane kandi ifite abantu benshi bayikurikira bitewe nibyo uyishyiraho? Iki nicyo gihe ngo utangire urye amafaranga hari ibigo byinshi cyangwa abantu kugiti cyabo bifuza gukorana nawe. Icyo usabwa nugutangira kwegera bamwe mubo ukeka ko mwakorana ukabibasaba. Hari uburyo bwinshi bwo kwamamaza mugihe ukurikirwa nabantu benshi harimo nko kwandika ubutumwa bwamamaza ikintu runaka, gushyiraho ifoto yamamaza cyangwa link iyobora abagukurikira kurubuga runaka bitewe nibyo uri kwamamaza.
Ikindi twakongeraho ni uko mugihe utabashije kubona abamamaza kuri page yawe noneho ushobora no kuyigurisha. Yego nibyo hari abantu benshi bifuza kugura page zifite abantu benshi kugirango bazifashishe mubucuruzi bwabo.

Gurisha konti yawe ya facebook

Ushobora kubona amafaranga menshi mugihe ugurishije konti yawe ya Facebook bitewe nabantu bayikurikira. Kubera agaciro kwamamaza bisigaye bifite muri iyi minsi usanga hari ibigo byinshi bigura amakonti yabantu baba bafite ijambo kuri Facebook ubundi bakajya bazifashisha mukumenyekanisha ibikorwa byabo.

Hari ubundi buryo bwinshi tutabasangije hano gusa icyambere nukumenyako imbuga nkoranyambaga dukoresha Atari izo kudupfira ubusa rero tugomba kuzikoresha tukiteza imbere. Nkuko duhora tubibutsa ntago gukorera mafaranga kuri social media ari inzira yoroshye ariko birashoboka kandi bibamo amafaranga menshi. Hari ubundi buryo nawe uzi busangize abasomyi bacu muri comments.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments