Nubwo ari igihugu gito cyane ugereranyije n’ibindi bikomeye ku isi, Irlande yagaragaje ko ubunini atari bwo bugena ubushobozi. Ni igihugu cyabyaye bamwe mu bakinnyi ba golf bahinduye amateka y’iri rushanwa, barimo Rory McIlroy, Pádraig Harrington, Darren Clarke na Shane Lowry.
Abo bose babaye ibihangange muri The Open Championship, irushanwa rihabwa agaciro gakomeye muri golf ku isi. Mu myaka 20 ishize, ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa zatsindiye ibikombe byinshi bya The Open kurusha Irlande.
Ibi bigaragaza ko Irlande nubwo ari nto ku ikarita y’isi ikaba ifite ubuso bungana na 84,421 km², ifite umutungo utagereranywa mu mikino, by’umwihariko muri golf.
Ni muri urwo rwego habayeho gahunda yitwa ‘This is Open Country’, igamije kwerekana uruhare runini rw’imyitozo, imiterere y’ubutaka, n’umuco wihariye wa golf muri Irlande, byose byagize uruhare rukomeye mu gutegura abakinnyi bageze ku rwego mpuzamahanga.
Iyi gahunda ishyira ahagaragara ubuhamya bw’aba bakinnyi b’ibyamamare, aho basobanura uko imvura itaguye buri munsi ahubwo igwa ku nshuro y’ibikwiye, amahoro yo ku misozi ya Irlande, n’amashyamba asakaye ibyuzi n’imirambi, byose byabafashije gukura bafite indangagaciro zo kwiyemeza, gukora cyane no kutagamburuzwa. Golf muri Irlande yabaye nk’ishuri ry’ubuzima.
Ku rundi ruhande, kandi, ibikorwa remezo by’iki gihugu byatekerejweho ku buryo bubereye uburezi bw’abato, ariko no gutegura ibihangange by’ejo hazaza.
Golf si umukino wo gushimisha amaso gusa, ahubwo ni umurimo usaba ubwitonzi burya bwose, iterambere ryabo ntiryaturutse gusa ku bushobozi bwabo bwite, ahubwo ryashingiye ku mbaraga za sosiyete ibashyigikira, ubuyobozi bwiza bw’amakipe yabo, ndetse n’ubwitange bw’ababatoje kuva mu buto.
Irlande ni isomo ku bindi bihugu. Kugaragaza impano, kuzirera neza no kuzirwanirira, ni uruger rwiza ku rubyiruko rw’ahandi ku Isi. Buri mwana afite ubuhanga runaka. Nta mpamvu yo kwitinya kuko “urukwavu rwishye rwihagararaho imbere y’intare.”


