Umunyamakuru David Ornstein yatangaje amakuru atunguranye ku bijyanye n’ahazaza ha rutahizamu w’Umusuwede, Alexander Isak, ukinira Newcastle United. Nk’uko abivuga, n’ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryarangira atagiye ahandi, Isak yamaze gufata icyemezo gikomeye ko adashaka kongera kwinjira mu mishinga y’iyi kipe.
Isak, wakiniraga Newcastle kuva muri Nzeri 2022 avuye muri Real Sociedad, yakunze kugaragara nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe, aho yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha guhatanira imyanya yo hejuru muri Premier League ndetse no kugera muri UEFA Champions League. Ariko amakuru mashya arerekana ko umubano hagati ye n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abatoza utifashe neza.
Ornstein avuga ko Isak abona urugendo rwe muri Newcastle nk’ururangiye burundu, kandi nta bushake afite bwo kongera kuba umwe mu bakinnyi bazakoreshwa umwaka utaha w’imikino.
N’ubwo impamvu nyazo zitaravugwa mu buryo burambuye, bivugwa ko harimo amakimbirane ku byerekeye n’amasezerano, imigendekere y’imishinga y’ikipe, ndetse n’ibitekerezo ku hazaza he nk’umukinnyi ukiri muto ufite inyota yo gukina ku rwego rwo hejuru.
Kugeza ubu, amakipe amwe yo muri Premier League ndetse n’andi yo ku mugabane w’u Burayi bivugwa ko yakurikiranye by’umwihariko uko ibintu bihagaze kugira ngo azamwegukane. Icyakora, igihe gisigaye mbere y’uko isoko rifunga ni gito, bityo bikaba bitazwi niba azahita abona ikipe nshya cyangwa agasubira gukina adashaka mu ikipe ya Newcastle.
