Ishimwe Prince wamamaye nka Da Rest mu itsinda Juda Muzik, yinjiye mu mubano wβakaramata na Iradukunda Souvenir, Umunyarwandakazi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ubukwe bwari bwuzuyemo ibyishimo nβumunezero, bwabereye Golden Garden i Rebero, ku munsi wejo hashize tariki ya 7 Ukuboza 2025.
Imihango yo gusaba no gukwa yakozwe mu muco nyarwanda, aho imiryango yombi yahuye igasangira umunezero, hakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere yβImana, aho aba bombi bahamije isezerano ryβubuziraherezo imbere yβImana nβabari bitabiriye. Nyuma yβiyi mihango, abatumiwe bakiriwe mu birori byateguwe mu buryo bugezweho byaranzwe nβumuziki, urwenya nβibyishimo byanyuze imitima ya benshi.
Ubukwe bwa Da Rest bwitabiriwe nβinshuti ze za hafi ndetse nβabahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Knowless Butera wari kumwe nβumugabo we Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini P, Andy Bumuntu, Victor Rukotana nβabandi bafite amazina akomeye mu njyana zitandukanye. Baje kwifatanya nβuyu muhanzi wabimburiye Juda Muzik mu bihangano byubaka umuryango nβurukundo, bashimye intambwe yateye nβumutima wβubudahemuka yagaragaje.
Abitabiriye ibirori bavuze ko ari ubukwe bwateguwe neza, buhujwe nβumwimerere wβumuco nyarwanda nβimigendekere igezweho, bwatangaga ishusho yβurukundo ruhawe agaciro. Da Rest na Souvenir basoje bahamya ko iyi tariki izahora yibukwa mu buzima bwabo nkβintsinzi nβitangira ryβurugendo rushya.

















