Umuririmbyi wโindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasabye abakunzi be kwitandukanya nโamakuru atangazwa nโabantu biyitirira amazina ye ku mbuga nkoranyambaga, abibutsa kuba maso no gushishoza mbere yo kuyemera. Ibi yabigarutseho nyuma yโigihe yari amaze acecetse, haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu ruhame.
Vestine, uzwi cyane mu itsinda rya โVestine na Dorcasโ, yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa rusange, bituma havuka ibihuha byinshi ku buzima bwe bwite, cyane cyane nyuma yโuko kuri konti ye ya Instagram haciyeho ubutumwa bwasaga nโuca amarenga yโitandukana nโumugabo we. Ibi byatumye abakunzi be bagira amatsiko menshi, bategereza kumva ijambo rye rya mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, ni bwo Ishimwe Vestine yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asaba abafana be kwirinda amakuru yose aturuka kuri konti zitizewe. Yaboneyeho kubamenyesha ko hari abantu benshi bakomeje kwiyitirira amazina ye, bakandika cyangwa bagatangaza amakuru atari yo, agamije kuyobya rubanda.
Yagize ati, โNdabasaba kuba maso, mukamenya aho amakuru aturuka. Amakuru yanjye nyayo azajya anyura kuri konti zanjye zemewe.โ Iri tangazo ryashimishije benshi mu bakunzi be, bashimye intambwe yatewe yo gusobanura no gukumira amakuru atari yo.
Vestine yijeje abakunzi be ko azakomeza kubagezaho amakuru yizewe mu gihe gikwiye, abasaba gukomeza kumushyigikira no kumusengera, nkโuko bisanzwe bimuranga mu rugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana.
















