Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yizihije isabukuru y’amavuko mu buryo bwihariye, ahindura isura ye bisanzwe bitamenyerewe mu Itorero rya ADEPR, aho yakuriye.
Uyu muhanzikazi we na mugenzi we bava inda imwe bamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka “Ndashima”, “Mana Urera”, n’izindi, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga afite imisatsi yongereweho (kwisukisha), ibintu bisanzwe bitemewe n’iri torero rifata ibyo kwihindura isura nk’ibidakwiye ku Mukristo nyamukristo.
Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo hizihizwaga isabukuru ye, Ishimwe Vestine yagaragaye mu isura nshya, bikurura impaka nyinshi mu bakunzi be ndetse no mu banyetorero.
Bamwe bagaragaje ko ari uburenganzira bwe guhitamo uko agaragara, mu gihe abandi basanga ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko yaba agiye kwitandukanya n’inyigisho za ADEPR.
Itorero rya ADEPR rifite amahame rigenderaho, arimo gukurikiza imyitwarire n’imyambarire ifatwa nk’iyera. Mu myaka yashize, abahanzi batandukanye baririmbye indirimbo zo kuramya Imana bavuzwe cyane nyuma yo kugaragara bafite imisatsi isizwe amabara, yongereweho cyangwa bambaye imyenda ifatwa nk’iteye amakenga mu itorero.
Hari n’abagiye bagirwa inama yo kwisubiraho, abandi bahitamo kuva muri ADEPR bagakomereza umurimo w’Imana mu yandi madini cyangwa bakinjira mu muziki rusange.
Kugeza ubu, Ishimwe Vestine ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye no kuba yaba atakibarizwa muri ADEPR. Gusa, bamwe mu bakurikiranira hafi imyitwarire ye bavuga ko iyi ntambwe ashobora kuba yarayitewe amaze gutekereza ku rugendo rwe rwa gikirisitu, ndetse no ku cyerekezo cye muri muzika.
Nubwo benshi bategereje icyo azatangaza kuri iyi mpinduka, icyo ntakuka ni uko yahinduye isura, akaba ari ibintu byakomeje gutera impaka mu bakunzi be no mu banyetorero.
Icyakora, byitezwe ko azagira icyo abivugaho vuba aha, kugira ngo asobanurire abakunzi be icyerekezo cye gishya, cyane ko ari umwe mu bahanzi bubashywe mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo.



