IShowSpeed, wagiriye ibihe byiza mu Rwanda, yakiriwe mu buryo budasanzwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi yasuye. Aho yanyuze hose, abaturage bagaragaje ibyishimo n’urukundo rwinshi, na we ntiyahwemye gushima u Rwanda, aruvuga nk’igihugu cyiza kurusha ibindi byose amaze gusura.
IShowSpeed yabitangaje mu mashusho acisha kuri channel ye ya YouTube mu buryo bwa live, aho yagendaga yerekana urugendo rwe n’ibikorwa bitandukanye yarari gukorera mu Rwanda. Mu byo yakoze harimo gusura ingagi zo mu Birunga ari kumwe n’itsinda rye, nyuma yaho basura Gorilla Guardians Village, ahahoze hatuye abahigi none biyeguriye kubungabunga ibinyabuzima no gusobanura amateka n’umuco Nyarwanda.
Nyuma y’ibi bikorwa, yerekeje mu Mujyi wa Kigali aho yasuwe cyane n’abafana be Zari Court, bakoranye imyidagaduro itandukanye irimo imyitozo ngororamubiri n’ibizamini by’imbaraga bitandukanye byashimishije benshi.
IShowSpeed kandi yasuye restaurant izwi nka kwa Issa mu Biryogo, aho yasogongeye ku mafunguro gakondo arimo isombe, ubugali, umuceri w’ipilau na brochette. Aha ni ho yahuriye n’umukoresha w’imbuga nkoranyambaga Osmarito, bakinana umukino wo kumvana imbaraga (arm wrestling).
Abajijwe igihe azamara mu Rwanda, IShowSpeed yasubije ko ntagihe ahafite, ndetse atangaza ko yahaguze inzu. Muri uru rugendo rwe, yagaragaye yambaye umupira w’ubururu wanditseho “Rwanda” n’umubare 7, ujyanye n’urukundo afitiye Cristiano Ronaldo.
















