Umuhanzi w’Umunyarwanda Israel Mbonyi yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yegukanye igihembo cy’Umuhanzi mwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana (Best Gospel Artist) mu bihembo bikomeye bya Trace Awards byatangiwe muri Zanzibar ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.
Ibi bihembo bihabwa abahanzi bitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, byitabiriwe n’ibyamamare mu muziki wa Afurika n’ahandi ku Isi.
Ku wa 24 Gashyantare 2025, nibwo hatangajwe abatsinze mu byiciro bitandukanye, Israel Mbonyi aba umwe mu begukanye ibi bihembo bikomeye.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho mu muziki wa Gospel, aho amaze kugira igikundiro gikomeye mu Rwanda no mu mahanga.
Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zifasha benshi mu gusenga no kwegera Imana, zirimo Yankuyeho Urubanza, Baho, Nina Siri, Ndakubabariye n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bacye.
Gutwara iki gihembo ni ikimenyetso cy’uko umuziki wa Gospel w’u Rwanda ugenda utera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Mbonyi yahigitse abahanzi bakomeye bo muri Afurika, ibintu byashimishije cyane abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange.
Nyuma yo gutangaza intsinzi ye, Israel Mbonyi yashimiye Imana n’abafana be bamushyigikira uko bukeye n’uko bwije. Yagize ati: “Ndashimira Imana kubw’ishimwe, ndashimira n’abafana banjye badahwema kumbaba hafi. Ibi ni ibihe byiza byo gukomeza gukora cyane no kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka.”
Abakunzi ba Gospel bakomeje kugaragaza ibyishimo n’ishema batewe n’iyi ntsinzi y’uyu muhanzi, aho abenshi bagiye bamwifuriza gukomeza kwaguka no kugera ku rwego rukomeye kurushaho.
Ibihembo bya Trace Awards bifatwa nk’iby’ingenzi mu guteza imbere umuziki wa Afurika, byongera amahirwe ku bahanzi bo kuri uyu mugabane kugira ngo ibihangano byabo bimenyekane ku rwego rw’Isi.
Intsinzi ya Israel Mbonyi ni indi ntambwe y’ingenzi ku muziki Nyarwanda, cyane cyane mu cyiciro cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
