Igisirikare cya Israel cyongeye kugaba ibitero by’indege mu nkengero z’amajyepfo y’Umujyi wa Beirut muri Liban, ahavugwa ko ari hamwe mu hantu h’ingenzi umutwe wa Hezbollah ukorera ibikorwa byawo. Aya majyepfo ya Beirut asanzwe azwi nk’Akarere gafatwa nk’igicumbi gikomeye cy’uyu mutwe ushyigikiwe na Iran.
Aya mabombe mashya yatewe nyuma y’ijoro ryabanje kurangwa n’urusaku rw’ibisasu bikomeye byumvikanye muri ako gace, ibintu byateye impungenge abaturage bahatuye. Abatangabuhamya bavuga ko indege z’intambara za Israel zagaragaye zigurukira hasi cyane mbere y’uko ibisasu bitangira guturika mu bice bitandukanye by’inkengero z’uwo mujyi.
Bivugwa ko ibi bitero byari bigamije gusenya ibikorwaremezo n’ibirindiro bivugwa ko bikoreshwa na Hezbollah mu gutegura no kugaba ibitero kuri Israel. N’ubwo igisirikare cya Israel kitaratangaza amakuru arambuye ku byo cyari kigamije muri iki gikorwa, cyakomeje kugaragaza ko kidashobora kwihanganira ibitero cyangwa ibikorwa by’imitwe kiyita iy’iterabwoba iri hafi y’imipaka yacyo.
Ku rundi ruhande, Hezbollah nayo yakomeje kugaragaza ko itazacika intege mu guhangana na Israel, cyane cyane mu gihe umwuka mubi hagati y’impande zombi ukomeje kwiyongera. Ibi byatumye impungenge z’uko iyi ntambara ishobora kwaguka zikomeza kuvugwa mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi bitero bishya bishobora gukomeza kongera ubushyamirane hagati ya Israel na Hezbollah, cyane ko uyu mutwe ufite ubufasha bukomeye bwa Iran. Ibi bishobora gutuma umutekano w’Akarere ukomeza guhungabana mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zombi kwirinda ibikorwa byakongera ubukana bw’intambara.
















