Tariki ya 10 Werurwe 2007 ni itariki izahora yibukwa n’abakunzi ba ruhago, by’umwihariko abafana ba FC Barcelona, kuko ari bwo Lionel Messi yatsinze hat-trick ye ya mbere mu mwuga we w’umupira w’amaguru.
Uyu mukino wari uw’ishyiraniro rikomeye rya El Clásico, aho FC Barcelona yanganyije na Real Madrid ibitego 3-3 kuri Camp Nou.
Messi wari ufite imyaka 19 icyo gihe, yatangiye kugaragaza impano idasanzwe yari kuzamugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose.
Ku munota wa 11, nyuma y’igitego cya mbere cya Ruud van Nistelrooy wa Real Madrid, Messi yahise akora ibyo yari kuzajya amenyekanaho gukiza FC Barcelona mu bihe bikomeye atsinda igitego cya mbere cyatumye amakipe anganya 1-1.

Nyuma y’uko Van Nistelrooy yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri kuri penaliti, Messi yongeye kwishyura ku munota wa 28, yerekana ko atari amahirwe ahubwo ari ubushobozi bw’umusore wavukiye guhiga inshundura.
Real Madrid yongeye kuyobora umukino ku gitego cya Sergio Ramos ku munota wa 72, benshi batekereza ko batsinze.
Gusa Messi ntiyemeraga gutsindwa kuri uwo mugoroba. Ku munota wa nyuma w’umukino, akoresheje ubuhanga buhebuje, yinjije igitego cya gatatu cyari icya mbere mu mateka ye y’ibihe (hat-trick) mu mukino umwe.
Camp Nou, abafana ba Barça basamira hejuru uyu musore wari utangiye kwigaragaza nk’icyamamare.
Iyo hat-trick ya mbere ya Messi yaje kuba intangiriro y’urugendo rudasanzwe rwuzuyemo ibitego byinshi. Kuva icyo gihe, amaze gutsinda hat-trick inshuro 59, akabikora mu marushanwa atandukanye yaba muri shampiyona ya Espagne, Champions League, Copa del Rey ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Argentine.
Iki ni kimwe mu bimenyetso byagaragaje ko Lionel Messi atari umukinnyi usanzwe, ahubwo yari kuzandika izina rye mu mateka nk’umwe mu banyabigwi ba ruhago.
