
Itegeko Rishya Ryavuguruwe ku Burenganzira bw’Umuhanzi muri Uganda Rigiye Gutorwa Mbere y’Igihe Inteko Ishinga Amategeko Ijya mu Karuhuko
Perezida w’Ihuriro ry’Abahanzi ba Uganda, Eddy Kenzo, yagaragaje icyizere cy’uko Itegeko rishya ryavuguruwe ku burenganzira bw’umuhanzi (Copyright Amendment Law) rizaba ryamaze gutorwa mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko ijya mu kiruhuko.
Nk’uko Kenzo abivuga, iryo tegeko rimaze gushyirwa mu igazeti ya Leta (gazetted) kandi riteganyijwe gushyikirizwa komite ibifite mu nshingano mu Nteko Ishinga Amategeko mbere y’uko rijyanwa mu Nteko ngo ritangire kwigwaho no gusuzumwa.
Niramuka ryemejwe, rizahita rishyikirizwa Perezida Yoweri Museveni kugira ngo aryemeze burundu.
Yagize ati:
“Ndabasezeranya ko mbere y’uko Inteko ijya mu karuhuko, iri tegeko rizaba ryamaze gutorwa, kuko Hon. Mao amaze kurijyana muri komite, ibikorwa byarangiye bitangiye.”
Uretse ibyo, Kenzo yemeje kandi ko hagiye gushyirwaho sisteme y’icungamutungo y’uburenganzira bw’abahanzi (Copyright Management System), izajya ikurikirana uko inyungu ziva mu bihangano zitangwa, bityo abahanzi bagahabwa ingurane ikwiye hakurikijwe imikoreshereze y’ibihangano byabo.