Uyu mukinnyi uzwi ku rukundo akunda kunywa inzoga, yakozwe n’isoni ubwo yafashwe yasinze hafi y’akabari i Newcastle. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail, Grealish, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse na Manchester City, yabonye umwanya wo kumara ijoro mu kabari kamwe ko mu mujyi wa Newcastle.
Uyu mukinnyi yasebye imbabazi ubwo abanyamakuru bafataga amashusho agaragaza neza ko atari mu bihe byiza, yasinze.
Mu mashusho yashyizwe hanze, Grealish agaragara asohoka mu kabari atwaye n’inshuti ze, bigaragara ko bari bamufashije kugenda.
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mukinnyi yari yishimanye n’inshuti ze, ariko uko amasaha yagendaga yicuma, yagiye atakaza imbaraga kugeza ubwo byabaye ngombwa ko bamufasha kugera mu modoka.
Ibi si ubwa mbere uyu mukinnyi avuzweho imyitwarire yo kunywa inzoga mu buryo budahwitse. Mu bihe byashize, yagaragaye mu birori bitandukanye aho yagaragazaga kwishimira agatama ku rwego rwo hejuru.
Mu mwaka wa 2023, Grealish yagaragaye mu birori byo kwizihiza intsinzi ya Manchester City muri Champions League, aho yashinjwaga kuba yarenze urugero mu kunywa inzoga.
Nubwo ibi bikorwa bitishimirwa na benshi mu bafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru, Grealish ntacyo yari yatangaza kuri aya makuru mashya.
Gusa, hari impungenge z’uko imyitwarire nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku hazaza he mu mupira w’amaguru, cyane cyane ku mukino utaha wa Manchester City.
Iki kibazo cyateje impaka mu bakunzi b’umupira, bamwe bavuga ko ubuzima bwe bwite budakwiye kugira ingaruka ku mwuga we, mu gihe abandi bemeza ko abakinnyi bakomeye bakwiye kuba intangarugero, cyane cyane ku bakinnyi b’ibyamamare.
