Jamie Vardy, rutahizamu w’imyaka 38 y’amavuko, aritegura gusezera muri Leicester City ku musozo w’iyi season, nyuma y’imyaka igera kuri 13 akina muri iyi kipe y’i Burayi yahinduye amateka ye ndetse n’ay’iyi kipe. Iki cyemezo cye cyatangajwe mu gihe Leicester nayo iri mu rugamba rwo kugarukana icyizere ku bafana babo doreko ifite kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Vardy yinjiye muri Leicester mu 2012 avuye mu ikipe ya Fleetwood Town yo mu cyiciro cya gatatu, ku mafaranga angana na miliyoni imwe y’ama-pound (£1m) icyo gihe akaba yari rutahizamu ukizamuka utarigeze ukinira ikipe n’imwe ikomeye mu cyiciro cya mbere.
Ariko iyo miliyoni imwe yaje kugaragara nk’inyungu ikomeye Leicester yakoze, kuko Vardy yahise atangira kwigaragaza nk’umukinnyi w’umuhanga, ufite umurava n’umutima wo gutsinda.

Mu mwaka wa 2016, Vardy yakoze amateka mu mupira w’amaguru ku isi yose ubwo yafatanyaga n’ikipe ya Leicester City, batwara igikombe cya Premier League ku buryo butunguranye.
Ni umwe mu bakinnyi bayoboye iyo kipe mu gutsinda amakipe akomeye nka Manchester City, Manchester United, Chelsea n’izindi, anatsinda ibitego byinshi mu rugendo rwo kwegukana icyo gikombe.
Si Premier League gusa Vardy yatwaranye ibikombe na Leicester begukana igikombe cya FA Cup mu 2021, Community Shield mu 2021, ndetse yagiye ayifasha gutsinda no mu cyiciro cya kabiri (Championship), aho bafashije ikipe kuzamuka inshuro ebyiri zose.
Ibi byose byatumye afatwa nk’inyenyeri idasanzwe mu mateka y’iyi kipe, ndetse n’abafana bayo bakomeza kumufata nk’intwari y’ibihe byose.

Mu rwego mpuzamahanga, Vardy yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza inshuro 26, harimo n’imikino y’igikombe cy’isi n’amarushanwa ya EURO.
Nubwo atabaye umwe mu bakinnyi bafashwe nk’ibihe byose mu ikipe y’igihugu, ariko umusanzu we waragaragaye igihe cyose yabaga yahamagawe.
Mu bijyanye no gukina, Vardy azahora yibukwa nk’umukinnyi wihuta cyane, ufite ubushobozi bwo gutsinda ibitego byiza, kandi ufite umutima butwari.
Yahinduye amateka ya Leicester City, ayikura mu ikipe y’abasanzwe ayigeza ku rwego rw’amakipe yubashywe muri Premier League no ku mugabane w’u Burayi.
Kuva ku mukinnyi wakinaga mu makipe y’uturere, kugeza ubwo ahindutse icyamamare ku rwego rw’isi, Vardy yerekanye ko bishoboka gutsinda ubuzima mu gihe ufite indoto, icyerekezo, n’umurava. Nta kabuza, nubwo agiye kuva muri Leicester, amateka ye azahora ari igice kitazibagirana mu mitima y’abafana bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose.
