
Umukinnyi wa filime ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jason Momoa, wamamaye cyane muri filime nka Aquaman, ari mu bihe bitoroshye nyuma y’uko bamwe mu bafana be bagaragaje kutishimira icyemezo yafashe cyo kogosha ubwanwa bwe, yari amaze imyaka igera kuri itandatu atabuhindura.
Jason Momoa, wari waramenyerewe ku isura ye irangwa n’ubwanwa burebure bwamuhaga ishusho idasanzwe, yatunguye abantu benshi ubwo yagaragaraga mu mashusho mashya ari mu isura nshya yo kutagira ubwanwa. Abafana benshi bagaragaje ko batishimiye impinduka yakoze, bamwe bamubwira ko ubu asa “nk’undi muntu mushya batamenyereye”, mu gihe abandi bamusabye kugarura isura ya kera.
Nubwo hari abatishimiye impinduka ze, Jason Momoa ubwe yasobanuye impamvu yamuteye kubikora. Yavuze ko yari agamije gutanga ubutumwa bwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abantu kugabanya ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitiki, ahamya ko ari kimwe mu bituma ubuzima bw’ibinyabuzima byo mu nyanja bugaragara mu kaga.
Mu magambo ye, Momoa yagize ati:
“Nshaka guhindura ibintu. Nshaka ko abantu batekereza ku buzima bwo mu nyanja no gukoresha ibintu bishobora gukoreshwa incuro nyinshi aho gukoresha pulasitiki ya rimwe gusa. Ni yo mpamvu nogoshe ubwanwa bwanjye, kugira ngo abantu babyiteho kandi babyumve.”
Uyu mwakinnyi w’imyaka 45 yongeyeho ko ubwanwa bwe butari igice cy’ubuzima bwe gusa, ahubwo bwari bumaze kuba ikimenyetso cy’akazi yakoze mu myaka yashize. Yemeza ko nubwo yishimira isura nshya, asobanukiwe neza ko abafana be bashobora kumufata ukundi kuko bamwamenyereye mu buryo butandukanye.
Abakunzi ba filime za Momoa bamwe bemeza ko bishimira impinduka, bavuga ko ari “umusore w’agatangaza” n’ubwo yaba nta bwogero afite ku isura, mu gihe abandi bemeza ko ubwanwa bwe bwari bumwongerera imbaraga mu mwuga we w’ubukinamico.
Nubwo ibyo byose bitavugwaho rumwe, Jason Momoa yakomeje kugaragaza ko azakoresha umubare munini w’amahirwe afite nk’icyamamare mu gusakaza ubutumwa bwo kurengera ibidukikije, ahamya ko ari byo bimuha ishema kurusha kugumana ubwanwa bwamuhesheje izina.