Umuraperi w’icyamamare Jay-Z yongeye kuvuga ku myumvire ikunze kugaragara mu bantu, aho bamwe bafata abakire nk’abafite imyitwarire mibi. Yagaragaje ko icyo gitekerezo kidafite ishingiro, ashimangira ko amafaranga adashobora guhindura umuntu ngo abe mwiza cyangwa mubi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ, Jay-Z yavuze ko gukeka ko abakire bose ari babi ari uburyo bwo guhunga ikibazo nyacyo cy’imyitwarire y’abantu. Yagaragaje ko imyitwarire y’umuntu ishingira ku burere, indangagaciro n’imyitwarire bwite, aho kuba ku mafaranga afite.
Yagize ati: “Ntabwo amafaranga ashobora kugena uko umuntu ateye. Niba tuvuga ko ufite amafaranga menshi ari mubi, ubwo se ufite make aba mwiza?” Aha yagaragaje ko nta gipimo gihamye cyerekana aho ubukire butangirira kugirana isano n’imyitwarire.
Uyu muhanzi kandi yanagarutse ku makimbirane akunze kugaragara mu njyana ya Hip-Hop, aho yavuze ko atari ibintu byagombye gufatwa nk’ibisanzwe cyangwa bishimishije buri gihe. Mu buryo butaziguye, yerekanye ko yitandukanya n’imirwano y’amagambo igaragara hagati y’abaraperi nka Drake na Kendrick Lamar.
Jay-Z akomeza kugaragaza ko icyo yibandaho ari iterambere ry’umuziki n’ishoramari rifasha kuzamura urwego rw’abahanzi, aho gushyira imbaraga mu makimbirane. Asanga Hip-Hop ikwiye kuba urubuga rwo kwigisha, gusabana no guteza imbere sosiyete aho kuba intandaro y’amacakubiri.
















