Jennifer Lawrence amaze iminsi atanga ubuhamya ko yishinza icyaha cyo kuba yarabanjije gusinda mbere y’uko agaragara muri ‘scene’ ya filime asambana biteye ubwoba bigatuma abantu benshi bivanzemo n’abakunzi be bibatera guhangayika n’ubwoba.
Mu kiganiro yagiranye na The Hollywood Reporter yavuze ko yagombaga kubanza gufata kucyo kunywa gike kuburyo kiramufasha kwiyibagiza ibikorwa agiye gukorera muri ayo mashusho. Ariko ibyo anongeraho ko byamubabaje kuba yarabanjije agasinda cyane ku buryo usibye no kwibagirwa urwego abategura filime bakanayiyiyobora yarengeje nabo bakamwihwerera amashusho bakayongera mu yandi kandi banamwangira kuba bayasiba.
Iyi filime yagaragayemo icyi cyamamarekazi muri sinema ya hariya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni iyo bita “Passengers” yanditswe na Jon Spaihts, iyoborwa na Morten Tyldum. Iyi filime kandi yagaragayemo umugabo nawe w’icyamamare witwa Chriss Pratt wagukiniye filime nyinshi cyane z’urukundo akaba yaranamenyekanye cyane muri filime izwi cyane nka Wanted.
Akomeza mu kwicuza kwe; avuga ko bwari ubwa mbere yasomanye n’umugabo kandi abizi ko uwo mugabo basomanye yari agabwe afite umugore Anna Faris. Yongeraho ko munda hanze akigira inama yo guhamagara nyina akamubwiza ukuri gusa nyina amugwa agatima amwumvisa ko ibyabaye byabaye ahubwo icyo ashaka kumenya niba umukobwa we ameze neza.
Iyi n’ubwo ari inkuru ariko yakuviramo icyigisho cyo kuba wajya gukora ikintu ukirinda guhubuka no gushaka icyagufasha kujyikora akenshi ubizi neza ko ibyo ukora bitagushimisha. Dore ko hari n’abakina filime ugasanga ntiyabibwira umuryango we cyangwa se ngo nawe iyo filime ayirebe akenshi yaragamije amaronko. Byumvikana ko iyaba atasinze yari gukora ibyo bamubwiye bisanzwe akareka kwerekeana ko ari inzobere nk’abakirana filime z’urukozasoni.