Jennifer Lopez umuhanzikazi w’imyaka 56, wamamaye cyane mu muziki no mu gukina filime, yongeye kugaragaza ko n’ubwo yabaye mu rukundo n’abagabo batandukanye b’ibyamamare, nta n’umwe muri bo wigeze amukunda by’ukuri. Lopez, umaze imyaka irenga 30 ari mu ruhando rwa muzika no gukina filime, yavuze ko mu buzima bwe bwose atigeze agira umuntu w’umugabo wamwiyegurira mu buryo buhebuje, ahubwo ngo bose bamwifuzaga nk’umuntu uzwi, ufite amafaranga n’icyubahiro.
Mu kiganiro yagiranye na Howard Stern, Jennifer Lopez yavuze ko ibyo yaburanye n’abagabo bakundanye ari urukundo rwa nyarwo.
Yagize ati: “Bampaye ibyo bafite byose. Inzu nziza, impeta zihenze, ubukwe bw’igitangaza ariko icyo nashakaga ni urukundo rutarimo kwiyoberanya. Ntabwo nigeze nikunda cyangwa ngo numve ko nkundwa by’ukuri icyo gihe.”
Lopez yamenyekanye mu rukundo n’abagabo batandukanye barimo Ben Affleck, Marc Anthony, Alex Rodriguez, Diddy (P. Diddy), Cris Judd n’abandi. N’ubwo yagiye abana n’abagabo benshi, bamwe bakamurongora abandi bakamutererana, uyu mugore avuga ko atigeze agira amahoro mu mutima we.
Abasesengura mu by’imibanire bavuga ko amagambo ya Jennifer Lopez ashobora kuba agaragaza umunaniro w’umutima w’umuntu umaze igihe kinini aharanira urukundo nyarwo ariko akarushwa n’amarangamutima n’igitutu cy’ubwamamare bwe.
Kuri ubu, uyu muhanzikazi w’imyaka 56 y’amavuko uko yabyivugiye asigaye yibanda cyane ku bikorwa bye bya muzika n’amafilime, ndetse akora ibikorwa byo gufasha abagore batishoboye n’abanyempano bashaka kuzamuka mu ruganda rwa muzika.
Jennifer Lopez, uzwi nka J.Lo, yakunze kuvuga ko n’ubwo atigeze akundwa by’ukuri, yishimira ko amaze kwiyakira, akamenya ko urukundo rwa mbere umuntu akwiriye kugira ari urwo yikunda ubwe.
















