Jennifer Lopez, wamamaye mu muziki no mu mukino wa filime, hamwe na Ben Affleck, bakaba ibyamamare muri Hollywood, bamaze kwemeranya gusezerana gutandukana imbere y’amategeko nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze barushinze.
Nk’uko byatangajwe n’inkuru zinyuranye mu binyamakuru, aba bombi bahuye mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwabo, bagashyiraho umubano wagaragaje ubwiyunge bukomeye mu myaka yashize. Nyamara, nubwo ubukwe bwabo bwari bwarakurikiwe n’abantu benshi, byarangiye urugo rwabo rutabashije gukomeza mu mahoro nk’uko babiteganyaga.
Jennifer Lopez na Ben Affleck bari barahuriye bwa mbere mu 2000, ubwo bakinanaga muri filime “Gigli.” Icyo gihe, urukundo rwabo rwavuzwe cyane, ndetse ruba ikimenyabose, kugeza ubwo bemeranyije gushyingiranwa bwa mbere mu 2003, ariko ntibyashoboka kuko batandukanye mbere y’uko basezerana.
Nyuma y’imyaka myinshi buri wese yarubatse ubundi buzima, bongera guhura mu 2021, bagarura umubano wabo ndetse basezerana imbere y’amategeko muri 2022.
Ariko mu nkuru nshya zimaze gusakara, bivugwa ko uyu mubano wabo wacumbaguritse mu mezi ya nyuma, ibintu bishobora kuba byaratewe n’ubuzima bwabo bwo mu ruhame, aho inshingano zabo nka ba “superstars” zasaga n’izibahugije kurusha uko bita ku mubano wabo bwite.
Kuva ubwo, bombi ngo bari bagiye bahura n’ibibazo by’ubwumvikane bucye, bikaba ngo byaragejeje ku cyemezo cyo gutandukana burundu.
Ni inkuru yakiriye amarangamutima atandukanye mu bafana babo, aho bamwe bacyetse ko byari ibyo kwitega kubera ubuzima buruhije aba bombi babayeho.
Ariko kandi, hari n’abandi bagaragaje agahinda, bitewe n’uko uyu mubano wari wabaye icyitegererezo ku bantu benshi ku Isi.
Jennifer Lopez na Ben Affleck basize isomo rikomeye ku bijyanye no guhuza ubuzima bwo mu ruhame n’ubuzima bwite, ndetse bikaba bihamya ukuri kw’uko kuba ibyamamare bitavuze ko abantu badashobora guhangana n’ibibazo bisanzwe bya muntu.