Joan Laporta n’abo bafatanyije kuyobora FC Barcelona batangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza manda nshya, ariko urugendo rwabo rutangira rumeze nk’urufite amahwa menshi. N’ubwo Laporta yigeze gufatwa nk’umucunguzi wa Barça mu bihe byashize, ubu arimo guhura n’imbogamizi zikomeye zituruka ku banyabigwi b’iyi kipe n’abafana bayo.
Mu bintu bikomeje kumukomerera, harimo kutishimirwa n’ibihangange byagize amateka akomeye muri FC Barcelona birimo Lionel Messi na Xavi Hernández. Aba bombi, bafatwa nk’inkingi za mwamba mu mateka ya Barça, ntibahishuye ko batishimiye uko Laporta yayoboye ibihe byabo byo kuva mu ikipe. Messi yavuye muri Barcelona mu 2021, ibintu byababaje cyane abafana, aho benshi bashinja ubuyobozi bwa Laporta kutagira ubushake n’ubushishozi bwo kumugumana.
Xavi na we, n’ubwo yagarutse nk’umutoza, yagiye agaragaza kenshi ko ubuyobozi butamuhaye ubufasha buhagije mu mishinga ye yo kongera kubaka ikipe ikomeye, bikaba byaratumye n’uburyo yakuwe mu mwanya we buvugisha benshi.
Abanyabigwi ba FC Barcelona bavuga ko Laporta yatesheje agaciro indangagaciro z’iyi kipe zirimo kubaha abakinnyi bayo bakomeye no kubaka umubano urambye. Ibi byatumye amahirwe yo kongera kuyobora Barça asa n’ari kugabanuka, cyane ko ijwi rya Messi na Xavi rifite uburemere bukomeye mu mitima y’abafana n’abanyamuryango.
Mu gihe amatora agenda yegereza, Laporta arasabwa gusobanura no kugaragaza icyerekezo gishya, kuko atabikoze, manda nshya ye ishobora kuguma ari inzozi gusa.
















