Tottenham Hotspur yemeye kugura umukinnyi wo hagati João Palhinha avuye muri Bayern Munich mu buryo bw’inguzanyo y’igihe kirekire, mu masezerano yihariye afite uburyo bwo kugura burundu mu mpeshyi ya 2026. Nk’uko amakuru yizewe abivuga.
Tottenham ifite amahitamo yo kugura Palhinha ku giciro cya miliyoni 30 z’amayero, ariko si itegeko ko izabikora ni ubushake bwayo, bitewe n’uko azitwara mu gihe azaba ari mu ikipe ya Hotspur ku masezerano y’inguzanyo.
Iyi nguzanyo yemejwe nyuma y’ubutumwa bwa nyuma bwemejwe na Bayern Munich, igaragaza ko bemeye gutandukana na João Palhinha, nyuma y’uko uyu mukinnyi atabashije kubona umwanya uhagije wo gukina nk’uko yabiteganyaga ubwo yageraga mu Budage. Tottenham ni yo izajya imwishyura umushahara we wose mu gihe azaba ari i Londres.
Ubu João Palhinha agiye gukora isuzuma ry’ubuzima mbere y’uko asinya ku mugaragaro, aho biteganyijwe ko byose bizaba birangiye mu minsi mike iri imbere.
Naramuka atsinze iryo suzumwa, azahita yemezwa nk’umukinnyi mushya wa Tottenham, agashyirwa mu ikipe y’umutoza Thomas Frank, ishaka kongeramo imbaraga hagati mu kibuga mbere y’uko isoko ry’igurisha n’igurishwa risozwa.
Palhinha, wahoze akinira Fulham mbere yo kujya muri Bayern, azagaruka mu gihugu cya Angleterre azwiho gukinira n’umutima, kuguma ku mupira no gukina neza hagati mu kibuga. Tottenham yo yizera ko azabafasha kongera guhangana ku rwego rwo hejuru muri Premier League no mu mikino mpuzamahanga.
