João Pedro yari amaze iminsi ari mu biruhuko nyuma y’irangiza rya shampiyona ya 2024/2025, aho yakiniraga ikipe ya Brighton & Hove Albion. Uyu musore w’imyaka 23, ukomoka muri Brazil, ariko ubu akaba yarahawe ubwenegihugu bw’u Bwongereza kubera imyaka amaze akinira mu gihugu cy’Ubwongereza.
Nyuma y’uko Chelsea FC imutangaho miliyoni £55, hiyongereyeho £5 zishobora kwiyongera nk’uko biteganywa mu masezerano, João Pedro yerekanye ko atari ishoramari ridasobanutse ahubwo ari umukinnyi ushobora gutanga umusaruro.
Mu mikino ibiri ya gicuti yakiniye Chelsea, yatsinze ibitego bitatu, ashimangira ko yiteguye kuziba icyuho cy’abakinnyi bananiwe kwitwara neza mu mwaka ushize.
Mu mukino wa mbere yahise atwara igihembo cy’umukinnyi w’umukino (Man of The Match), aho yatsinze igitego kimwe anatanga umupira wavuyemo igitego(assist) yatumye abafana ba Chelsea barushaho kumukunda.
Umukino wa kabiri yawurangije atsinda ibindi bitego bibiri, agaragaza ko afite ubushake n’ingufu zo ku rwego rw’iyi kipe itarigeze yitwara neza mu mwaka ushize.
Amaze gutsinda igitego cya gatatu, João Pedro yagaragaye arira y’ibyishimo, byinshi mu byo yavuze nyuma y’umukino wa wanyuma w’iigikombe cy’Isi cy’ama club Chelsea yaraye ikinnye na PSG mu marira y’ibyishimo. Yagize ati: “Nari narifuje kuva kera gukinira ikipe nini nka Chelsea. Uyu munsi ndumva nk’inzozi zanjye zibaye impamo.”
Abatoza ba Chelsea bashimangiye ko bishimiye imyitwarire n’ubushake by’uyu musore, banavuga ko agiye kuba igikoresho gikomeye mu mugambi wo gusubiza Chelsea ku rwego mpuzamahanga.
Ntibitangaje ko abafana bamaze gutangira kumuhimba izina “Umwana w’icyizere”, kubera umuvuduko n’ubuhanga yagaragaje. João Pedro afite amahirwe menshi yo gutangira gukina mu kibuga ubwo shampiyona izasubukurwa, kandi aramutse akomeje gutya, ashobora no kuzahatanira ibihembo bikomeye nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona.
