John Amanam ni umunyabugeni wo muri Nigeria umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera impano idasanzwe yo gukora inyunganirangingo nβinsimburangingo zikozwe mu buryo buhambaye (hyper-realistic prosthetics).
Yibanda cyane ku gukora izo ngingo zambarwa nβabirabura, ku buryo zisa neza nβuruhu rwabo kandi zikabakwira neza, bigatuma bigorana kumenya ko umuntu ayambaye.
Uyu munyabugeni afite sosiyete yitwa Immortal Cosmetic Art, ikora inyunganirangingo zitandukanye zirimo izβintoki, ibiganza, amaguru nβizindi.
Akazi ke ntikavugwaho rumwe gusa nkβubuhanzi, ahubwo gafatwa nkβigisubizo cyβubuvuzi kuko bifasha abirabura bafite ubumuga kubona inyunganirangingo zijyanye nβuruhu rwabo, bikabarinda kuba mu itsinda ryβabantu bagaragaza ko bafite ubumuga bigaragarira bose.

Amanam yatangiye uru rugendo nyuma yβuko umuvandimwe we yagize impanuka muri 2023, agatakaza ingingo. Icyo gihe, umuryango we wagerageje gushaka inyunganirangingo hanze yβigihugu, ariko izabashije kuboneka ntizahuraga nβuruhu rwe, bigatuma agaragara nkβudahuye nβizo ngingo. Ibi byatumye Amanam atekereza uko yafasha umuvandimwe we, ndetse nβabandi bafite ikibazo nkβicye, bituma yinjira mu buhanzi bwo gukora izi nyunganirangingo zidasanzwe.
Abakurikira ibikorwa bye bashima cyane ko ibyo akora bifite agaciro gakomeye, kuko uretse kuba bifasha mu rwego rwβubuvuzi, binagarurira icyizere bamwe mu birabura bafite ubumuga.
Mu miterere ya sosiyete, hari ubwo abafite ubumuga bahura nβimbogamizi zo kwiyakira no kumva barasigaye inyuma, ariko kuba Amanam yaratekereje uburyo bwo gukora inyunganirangingo zijyanirana nβuruhu rwβabirabura, byatumye benshi basubirana icyizere, bakabaho nkβabandi bose batabanje kwibaza uko abandi babareba.
Mu biganiro Amanam yagiranye nβitangazamakuru, yagaragaje ko icyifuzo cye ari uko buri muntu ufite ubumuga yagira inyunganirangingo ibereye umubiri we, aho kumva ko afite igice kimutandukanya nβabandi.
Yavuze kandi ko ari urugendo rutari rworoshye, kuko byamusabye kwiga byinshi ku bijyanye nβibikoresho, ubwoko bwβuruhu, nβimiterere yβinyunganirangingo kugira ngo akore ibintu bifite ireme.
Uyu munyabugeni wβimyaka 30 akomeje kwagura ibikorwa bye, ku buryo sosiyete ye igenda ikura, ifasha abantu batandukanye muri Nigeria no mu bindi bihugu byβAfurika. Abantu benshi bamufata nkβicyitegererezo, kuko yagaragaje ko ubuhanzi bushobora kugira uruhare mu mibereho yβabantu, bugahindura ubuzima bwβabafite ubumuga, bugatuma bisubiza icyizere no kwinjira neza mu buzima busanzwe.
















