John Amanam ni umunyabugeni wo muri Nigeria umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera impano idasanzwe yo gukora inyunganirangingo n’insimburangingo zikozwe mu buryo buhambaye (hyper-realistic prosthetics).
Yibanda cyane ku gukora izo ngingo zambarwa n’abirabura, ku buryo zisa neza n’uruhu rwabo kandi zikabakwira neza, bigatuma bigorana kumenya ko umuntu ayambaye.
Uyu munyabugeni afite sosiyete yitwa Immortal Cosmetic Art, ikora inyunganirangingo zitandukanye zirimo iz’intoki, ibiganza, amaguru n’izindi.
Akazi ke ntikavugwaho rumwe gusa nk’ubuhanzi, ahubwo gafatwa nk’igisubizo cy’ubuvuzi kuko bifasha abirabura bafite ubumuga kubona inyunganirangingo zijyanye n’uruhu rwabo, bikabarinda kuba mu itsinda ry’abantu bagaragaza ko bafite ubumuga bigaragarira bose.

Amanam yatangiye uru rugendo nyuma y’uko umuvandimwe we yagize impanuka muri 2023, agatakaza ingingo. Icyo gihe, umuryango we wagerageje gushaka inyunganirangingo hanze y’igihugu, ariko izabashije kuboneka ntizahuraga n’uruhu rwe, bigatuma agaragara nk’udahuye n’izo ngingo. Ibi byatumye Amanam atekereza uko yafasha umuvandimwe we, ndetse n’abandi bafite ikibazo nk’icye, bituma yinjira mu buhanzi bwo gukora izi nyunganirangingo zidasanzwe.
Abakurikira ibikorwa bye bashima cyane ko ibyo akora bifite agaciro gakomeye, kuko uretse kuba bifasha mu rwego rw’ubuvuzi, binagarurira icyizere bamwe mu birabura bafite ubumuga.
Mu miterere ya sosiyete, hari ubwo abafite ubumuga bahura n’imbogamizi zo kwiyakira no kumva barasigaye inyuma, ariko kuba Amanam yaratekereje uburyo bwo gukora inyunganirangingo zijyanirana n’uruhu rw’abirabura, byatumye benshi basubirana icyizere, bakabaho nk’abandi bose batabanje kwibaza uko abandi babareba.
Mu biganiro Amanam yagiranye n’itangazamakuru, yagaragaje ko icyifuzo cye ari uko buri muntu ufite ubumuga yagira inyunganirangingo ibereye umubiri we, aho kumva ko afite igice kimutandukanya n’abandi.
Yavuze kandi ko ari urugendo rutari rworoshye, kuko byamusabye kwiga byinshi ku bijyanye n’ibikoresho, ubwoko bw’uruhu, n’imiterere y’inyunganirangingo kugira ngo akore ibintu bifite ireme.
Uyu munyabugeni w’imyaka 30 akomeje kwagura ibikorwa bye, ku buryo sosiyete ye igenda ikura, ifasha abantu batandukanye muri Nigeria no mu bindi bihugu by’Afurika. Abantu benshi bamufata nk’icyitegererezo, kuko yagaragaje ko ubuhanzi bushobora kugira uruhare mu mibereho y’abantu, bugahindura ubuzima bw’abafite ubumuga, bugatuma bisubiza icyizere no kwinjira neza mu buzima busanzwe.
