Umukinnyi w’icyamamare muri sinema no mu mukino wo gukirana (Wrestling), John Cena, yongeye kugaragaza ko nta gahunda na nto afite yo kugira abana, ahubwo yifuza gukomeza gushyira imbaraga ze zose mu mwuga wo gukina filime.
Cena avuga ko imibereho ye, intego ze n’uburyo yiyubatse bitajyana n’inshingano zo kuba umubyeyi, ndetse ko atifuza kwinjira mu buzima bwo kurera abana kuko bisaba ubwitange bukomeye no gutamba byinshi mu buzima bw’umuntu.
Yagize ati n’ubwo yubaha cyane ababyeyi n’inshingano zabo, we ubwe atifuza kunyura muri urwo rugendo rwo kurera abana, bityo ahitamo gukomeza kwibanda ku kazi ke ka buri munsi ka sinema.
Uyu mugambi ngo si uwo yafashe wenyine, ahubwo ni icyemezo yumvikanaho n’umugore we, Shay Shariatzdeh, bombi bahuriza ku kuba batiteguye cyangwa batifuza kugira umwana muri iki gihe, ahubwo bagashyira imbere iterambere ryabo n’imishinga y’umwuga.
Ibyo Cena yavuze bikomeje gutuma hibazwa byinshi mu bafana be, ariko we agaragaza ko ari icyemezo gihamye kandi cyatekerejweho neza, kandi ko ari uburenganzira bwe nk’umuntu guhitamo ubuzima bumuhesha ituze n’icyo yifuza kugeraho.















