Nyuma y’igihe bivugwa mu binyamakuru byo mu Bwongereza n’ibyo muri Brazil, birangiye Jorginho, umukinnyi wo hagati w’Ubwongereza ukomoka mu Butaliyani, yemeye kuva muri Arsenal agasinyira ikipe ya Flamengo yo muri Brazil ku buntu (free transfer). Amasezerano y’uyu mukinnyi azamugeza muri 2028 muri iyi kipe y’igihangange muri Amerika y’Epfo.
Uyu mugambi watangiye kuvugwa kuva muri Mutarama 2025, ariko kuri ubu byemejwe ko impande zombi zamaze kumvikana mu magambo, hakaba hasigaye gusa ko umukinnyi ashyira umukono ku masezerano nk’uko byatangajwe na @venecasagrande, umunyamakuru wizewe mu by’imikino muri Brazil.
Jorginho, wakiniye amakipe akomeye arimo Napoli, Chelsea ndetse na Arsenal, azaba agiye kongera imbaraga mu kibuga hagati cya Flamengo, ahazaba hari indi mirimo yo gufasha ikipe kugera ku ntego zayo zirimo gutwara Copa Libertadores no kugaruka ku isonga muri shampiyona ya Brazil.
Uyu mukinnyi yavuye muri Arsenal nk’umukinnyi w’ikigenga (free agent) nyuma yo kurangiza amasezerano ye, mu gihe mugenzi we bakinana hagati, Thomas Partey, we akomeje ibiganiro byo kongera amasezerano n’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Kuba Jorginho agiye gutandukana n’umupira w’i Burayi akerekeza muri Amerika y’Epfo, ni icyemezo cyafashwe, naba mucungira byahafi mu bijyanye n’imikinire ye, dore ko muri Arsenal atari akibona umwanya uhagije bitewe n’izamuka ry’abakinnyi bakiri bato nka Declan Rice.
Abasesenguzi benshi bemeza ko iyi ari intsinzi kuri Flamengo, kubona umukinnyi ufite ubunararibonye n’ibikombe bikomeye, harimo Champions League yatwaye ari muri Chelsea ndetse na Euro 2020 yegukanye n’Ubutaliyani.
Ni intambwe ikomeye kuri Jorginho ushaka kugaragaza ko agifite byinshi byo gutanga, ndetse no kurushaho kuba umuyobozi muri iyi kipe ifite abafana benshi muri Amerika y’Epfo.
