Jorrel Hato yerekeje muri Chelsea igihe yamurikaga umwambaro mushya urimo ikirabya cy’izahira! Iki kirango gikomeye kizakomeza kugaragara ku mwambaro wa Chelsea kugeza mu 2029, kuko kigenerwa gusa ikipe yegukanye Club World Cup kandi kikamara imyaka ine kigaragara ku myambaro y’iyo kipe yegukanye icyo gikombe gikomeye mpuzamahanga.
Uyu mukinnyi ukiri muto w’imyaka 18, wakinaga mu bwugarizi bwa Ajax, yasinye amasezerano y’imyaka irindwi azageza muri Kamena 2032, mu masezerano afite agaciro ka miliyoni €43.
Yaje gufatanya n’abandi bakinnyi bato bafite impano, Chelsea yagiye isinyisha kugira ngo yubake ejo hazaza heza, harimo Ugochukwu, Kendry Páez, Angelo Gabriel n’abandi.
Mu ijambo rye rya mbere nk’umukinnyi wa Chelsea, yagize ati: “Nishimye cyane, ndanezerewe kuba ndi hano. Chelsea ni ho hantu heza kuri njye ho gukomeza kwiyubaka, niyo mpamvu nishimiye cyane kuba ndi hano!”
Uyu mukinnyi azwiho gukina gusoma umukino, n’imbaraga mu kurinda ubusatirizi bw’izamu. Abasesenguzi b’imikino bavuga ko ashobora kuba kimwe mu byuma bizashingira ho Chelsea y’ejo hazaza. Abafana ba Chelsea nabo bakiriye Hato bishimye, cyane cyane babonye ko umwambaro we mushya wagaragaragaho ikirango gihesha ishema ikipe yatwaye igikombe cy’Isi cyamaclub.
Chelsea, mu gukomeza gahunda yayo yo gusubira ku rwego rwo hejuru, ikomeje gushora mu rubyiruko. Amasezerano ya Hato ni indi ntambwe igaragaza ejo hazaza hitezweho byinshi.
