
Jowy Landa yagaragaje ingorane yahuye na zo mu rugendo rwe rwa muzika, aho yatangaje uko umwe mu batunganya umuziki (producer) yamukoreye ku mubiri atabihereye uburenganzira ubwo yari afite imyaka 18.
Uyu muririmbyi, watangiye umuziki akora cover songs akiri umunyeshuri, yavuze ko yahuye n’umu-producer wamwemereye kumufasha mu muziki ariko nyuma akamukoraho atabishaka.
Jowy Landa yavuze ko ibi byabaye ubwo yari afite imyaka 18 gusa. Yatangaje ko uwo mu-producer (atarashyize amazina ye ahagaragara) yamwegereye amwizeza kumukorera indirimbo ku buntu, ibintu byamushimishije cyane kuko yabonaga ari amahirwe akomeye.

“Nahuye n’aba-producers benshi, ariko abo nahuye na bo mu ntangiriro y’umwuga wanjye bari barananiye. Nari umwana muto, nta bunararibonye nari mfite, bikambera ikibazo,” Jowy Landa.
“Hari producer wamvugishije ambwira ko ashaka kumpa indirimbo ku buntu. Narishimye cyane, mpita njya muri studio ye. Nari mfite imyaka 18 gusa, sinari nzi ko hari ibintu biba bihishe inyuma y’ayo masezerano.”
Jowy Landa yavuze ko ubwo yageraga muri studio, uwo mu-producer yatangiye kumukoraho ku mubiri atabimusabye, ibintu byamubabaje cyane.
Yahisemo kutavuga izina rye, ariko avuga ko ihohoterwa nk’iri ari imwe mu nzitizi abakobwa benshi bahura na zo iyo batangiye umwuga wa muzika.
Mu minsi ishize, umuririmbyi Joan Namugerwa uzwi nka Jowy Landa, yagiye agira amagambo atari meza kuri Spice Diana, igihe cyose yabonaga umwanya wo kuvugira imbere y’ibyuma bifata amajwi (cameras).
Mu kiganiro kimwe, Jowy Landa yanenze uyu muririmbyi wo muri Source Entertainment Management, avuga ko n’ubwo afite ibyo amaze kugeraho mu muziki, adashobora no kuba kimwe cya kane cy’impano ye.
Jowy Landa yakomeje avuga ko n’ubwo Spice Diana afite indirimbo nyinshi kandi zikunzwe, we amurusha impano ndetse no kuririmba neza.

“Spice Diana aririmba neza, ariko sintekereza ko ari kimwe cya kane cy’impano mfite. Ndumva ndusha ubuhanga bwo kuririmba, ariko na we ni mwiza kandi afite indirimbo nyinshi.”
Nubwo Jowy Landa amaze igihe gito mu muziki ugereranyije na Spice Diana, yatangaje ko amurusha impano, nubwo yemera ko Spice Diana yateye imbere kandi afite indirimbo zakunzwe cyane.