Real Madrid yemeje ko umukinnyi wayo wo hagati, Jude Bellingham, agiye gukorerwa operation y’urutugu rw’ibumoso, nyuma y’igihe kinini arwana n’ububabare butamwemereraga gukina neza. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugisha inama abaganga b’inzobere, abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.
Bellingham, w’imyaka 22, amaze igihe akinira Real Madrid, ndetse akaba yaranabaye umwe mu nkingi z’iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino ndetse na nubu. Nyamara ariko, muri rusange, uburibwe bwo mu rutugu bwagiye bumugiraho ingaruka ku buryo byamugoye kurangiza imikino yose ku muvuduko we asanzwe azwiho.
Nk’uko byatangajwe n’ikipe ye, Bellingham azamara hagati y’amezi atatu n’amaezi ane mu rugendo rwo kuvurwa, ibi bikaba bivuze ko ashobora kugaruka mu kibuga bitarenze Ugushyingo 2025, igihe shampiyona ya Espagne izaba iri mu ntangiriro y’umwaka w’imikino.
Iki gikorwa cyo kubagwa gifatwa nk’ingamba z’ingenzi zo kurinda uyu mukinnyi kuzahura n’ibibazo bikomeye mu gihe kiri imbere, bityo abashe kugaruka mu kibuga afite imbaraga, cyane cyane ko ategerejwe cyane mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse no muri gahunda zo gukina neza mu ikipe ye Real Madrid.
Mu gihe azaba adahari, Real Madrid izaba isabwa gushakira ibisubizo hagati mu kibuga, dore ko Bellingham yari asigaye akina atanga umusaruro ugaragara haba mu gutsinda ibitego, gutanga imipira ivamo ibitego no kurinda izamu.
Kugeza ubu, abafana ba Real Madrid ndetse n’abakunzi ba ruhago ku isi hose bakomeje kumwifuriza gukira vuba, bagaragaza ko biteguye kumubona yagarutse mu kibuga afite imbaraga nshya n’ishyaka ryo gukomeza kwandika amateka.
