Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, Juma Jux, ukomoka muri Tanzania ariko ukaba yaratanagiriye ubwamamare bwe muri Nigeria, yagaragaje ko urugendo rwo gufasha umugore we Priscilla Ojo guhindura idini bitari urugendo rugoranye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Afrikmedia, Jux yagarutse ku buryo byamusabye igihe, urukundo, ubwitonzi n’imbabazi kugira ngo Priscilla yemere Islam ku bushake bwe, bitari ukumutera igitutu.
Priscilla Ojo ni umukobwa w’umukinnyi w’amafilime w’icyamamare muri Nigeria, Iyabo Ojo, akaba n’umugore wa Jux. Umuhanzi Jux yavuze ko yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo yegere Priscilla mu rukundo, atari uko amuhatira guhindura idini, ahubwo amwereka impamvu abona ko Islam ari inzira y’ukuri.
Yagize ati: “Byabaye urugendo rwuzuye amarangamutima, kuko nabanje kumva ko ari njye ugomba kwihangana, gusenga no kumwereka urugero rwiza. Sinigeze mwigisha ahubwo namubereye umuhamya.”
Jux yashimiye cyane abarimu b’iyobokamana n’abandi bayobozi mu idini ya Islam bamugiriye inama zikomeye zimufasha mu rugendo rw’ihinduka ry’umugore we.
Yagaragaje ko bamubwiye ko ikihutirwa atari uguhindura umuntu, ahubwo ari ukumwereka urukundo, kwitonda no kumwumva, kuko aribyo bizamukura mu gihirahiro.
Yasoje agira ati: “Priscilla yarambwiye ati ‘Nabonaga urukundo rwawe rurimo Imana, ntampatire ahubwo anyereka inzira.’ Nta byishimo birenze kumva umuntu agusanga mu idini atagutsikamiye.”

