Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Tanzania, Juma Jux, yahishuye amakuru yishimirwa cyane n’abakunzi b’umuziki Nyafurika, nyuma yo gutangaza ko ari gukorana indirimbo n’umunyabigwi Wizkid wo mu Gihugu cya Nigeria. Ibi yabinyujije mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yumvikanye abaza Wizkid igihe azarangiriza gutunganya igice cye mu ndirimbo bari gukora hamwe. Wizkid yahise amusubiza ati: “Ndabikora vuba cyane bro.”
Juma Jux, umaze igihe ari kubarizwa muri Nigeria, yahishuye ko ari mu bikorwa byo gukomeza imikoranire n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Kuri ubu, ari no gusura iwabo w’umugore we, ndetse mu minsi ishize yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo Abuja cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki.
Abakunzi b’umuziki batangiye kugaragaza amatsiko menshi kuri iyi ndirimbo, bavuga ko izaba ari imwe mu mishinga ikomeye izahuza ibihugu byombi Tanzania na Nigeria bizwiho kugira impano zidasanzwe mu muziki wa Bongo Flava na Afrobeats.
Jux, uzwi mu ndirimbo nka Sugua, Enjoy, na Simuachi, yakomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Iyo ndirimbo ye na Wizkid biteganyijwe ko izasohoka mu minsi mike iri imbere, kandi izaba ari igihangano cyitezweho cyane ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

















