Jürgen Klopp umutoza wahoze atoza ikipe ya Liverpool, yongeye kugaragaza uburyo afitiye icyizere gikomeye umusore Florian Wirtz, amuvuga nk’impano y’ikinyejana idasanzwe, kubera ubuhanga n’ubushobozi afite mu kibuga. Klopp yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge ku mikinire y’uyu musore kuko afite ubuhanga budasanzwe kandi buri wese abibona. Mu kiganiro yahaye televiziyo RTL, Klopp yagize ati: “Ntimukwiye kugira impungenge kuri Florian Wirtz, kuko ubuziranenge bwe burigaragaza. Uburyo abantu bari kubivugaho ni nko kubyongereraho umunwa gusa. Ni impano y’ikinyejana, kandi vuba cyane azongera kubigaragaza muri buri mukino nk’uko yabikoraga ari muri Bayer Leverkusen.”
Yakomeje avuga ko Wirtz ari mu buzima bwiza muri Liverpool kugeza ubu, aho afitiye abamushyigikira n’ikipe imufasha mu bihe byose.
Uyu musore ukomoka mu Budage, Florian Wirtz, yakomeje kwigaragaza nk’umukinnyi ufite ubuhanga n’imbaraga zidasanzwe mu gusatira, mu gucenga ndetse no gutanga imipira ivamo ibitego. Mu myaka ye mike, yamaze kuba umwe mu bakinnyi bafite icyerekezo cy’ejo hazaza mu mupira w’amaguru w’i Burayi.
Klopp, uzwiho kuba ari umutoza ushobora kubyutsa impano z’abakinnyi bakiri bato, yemeza ko Wirtz afite imico n’ubwitonzi buzatuma agera ku rwego rwo hejuru.
Yongeyeho ati: “Nk’uko nabibonye kuva mu mwiherero wa mbere, Wirtz afite umutima w’umukinnyi ukunda gukora cyane kandi udacogora. Ni umwana ufite icyerekezo gikomeye, kandi igihe kizagera azaba umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.”
Abasesenguzi mu by’umupira bo bemeza ko Wirtz ari umwe mu bakinnyi bazasimbura abamaze iminsi bafite inyenyeri zibamurikira mu mupira wa ruhago. Ku rundi ruhande, abakunzi ba Liverpool bakomeje kwishimira amagambo y’uwahoze ari umutoza wabo Klopp, bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko ikipe ifite ejo heza, kuko kuba umutoza wahoze ayitoza ashyigikiye umukinnyi muto nk’uwo bitanga icyizere cyo kubaka ahazaza h’ikipe ku musingi ukomeye.
Mu magambo make, Jürgen Klopp yagaragaje ko Florian Wirtz atari umukinnyi usanzwe, ahubwo ari impano idasanzwe y’ikinyejana, ishobora guhindura byinshi mu rugendo rwa Liverpool n’umupira w’i Burayi muri rusange.
